Eric Omondi yatawe muri yombi ku nshuro ya gatatu

Eric Omondi yatawe muri yombi ku nshuro ya gatatu

 Mar 30, 2023 - 11:46

Kabuhariwe mu gusetsa abantu muri Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kwigaragambya kubera izamuka ry'ibiciro muri iki gihugu cya Kenya.

Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi ku nshuro ya gatatu kubera kugaragaza mu ruhame ko bahangayikishijwe n'izamuka ry'ibiciro muri iki gihugu.

Eric Omondi kuri uyu wa gatatu tariki 28 werurwe, yatawe muri yombi nyuma y'uko yari afite impapuro zerekana urubyiruko ibihumbi ruzahajwe n'inzara kandi ari nta kazi bafite ndetse umunsi ku wundi ubuzima burushaho guhenda muri iki gihugu.

Kuri uyu wa gatatu, yatawe muri yombi ubwo yerekezaga ku nyubako ya Perezida muri iki gihugu cya Kenya afite ikirango kigaraza ko urubyiruko rubayeho mu buzima bubi.

Eric Omondi yavuze ko impamvu y'iki cyapa kinini yakururaga, ari uko atari kubasha gutwara impapuro z'urubyiruko rusaga miliyoni eshatu.

Ati " Ntabwo nari kubasha gukusanya impapuro miliyoni eshatu z'urubyiruko rutagira akazi, nababwiye ko banyoherereza impapuro z'imyirondoro yabo hanyuma nkazisohora nkajya kuzereka Perezida"

Akomeza avugako impamvu yakoresheje ikarita nini ari ikimenyetso cyo kugaragaza ubuzima bugoye abaturage barimo gucamo.

Yagize ati "Nahisemo gukoresha ikarita, ari cyo kimenyetso cya mwananchi muri iki gihe kubera ingorane arimo kugira ngo abone amafaranga."

Ubwo umunyarwenya Eric Omondi yakururaga icyapa kigaragaza ko urubyiruko rubayeho mu buzima bubi.(pulse kenya)

Muri iki gihe mu gihugu cya Kenya harimo kuba imyigaragambyo kubera ubuzima bugoye iki gihugu kirimo aho abigaragambya bashyigikiwe na Raila Odinga.

Kuri uyu wa kane, igipolisi muri Kenya cyabyutse kiteguye urugamba rwo gutatanya abantu bigaragambya harimo imodoka zirasa ibyuka biryana mu maso, imbunda zirasa amazi ndetse na bariyeri mu mujyi.

Inzira ijya kwa Perezida muri Kenya ndetse no ku biro bya Perezida irafunze mu gihe Perezida wa Kenya William Ruto we atari mu gihugu.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)