Bwiza na Okkama babuze ibyangombwa bibajyana i Burayi

Bwiza na Okkama babuze ibyangombwa bibajyana i Burayi

 Mar 2, 2023 - 06:24

Kubera gutinda gusaba ibyangombwa bibemerera kujya i burayi, Bwiza na Okkama barajwe ishinga no kubona ibyangombwa mu gihe Keny Sol agomba kuba mu gitaramo azakorera i Bruxelles.

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi ndetse na Okkam, basimbujwe Jules Sentore mu gitaramo bari kuzakorera ku mugabane w'i Burayi i Bruxelles mu bubirigi. 

Bitewe n'uko batinze kubona ibyangombwa bibemerera kujya mu gihugu cy'u bubirigi, byatumye igitaramo bari bahafite  ku wa 4 Werurwe 2023 basimbuzwa abandi. 

Okkama na Bwiza baracyagerageza amahirwe ngo barebe ko babona ibyangombwa Dore ko uretse icyo gitaramo bari gukorera i Bruxelles,  bari batangiye gutegura ibindi kugira ngo barebe niba ibitaramo ku mugabane w'iburayi byabahira.

Kenny Sol we wamaze kubona ibyangombwa byose bimwemerera kujya i burayi,  biteganyijwe ko azahaguruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 03 werurwe aho ku itariki 04 werurwe azahita akora igitaramo I Bruxelles. 

Jules Sentore uherutse guhakana amakuru y'uko yatorotse igihugu atazagaruka, ni umwe mu bazashimisha abanyarwanda batuye mu bubirigi. 

Kenny Sol yagize amahirwe kubwo kudatinda abona ibyangombwa bimwemerera kujya i Bruxelles aho azakorera igitaramo ku itariki 04 werurwe 2023.