Icyamamare muri maji  yatabarutse

Icyamamare muri maji yatabarutse

 Feb 7, 2023 - 14:45

Scott Alexander ukomoka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika wari ufite impano idasanzwe ya Maji yatabarutse.

Inkuru y'akababaro yatangajwe n'umugore we Jenny kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023 ko umugabo we yashizemo umwuka.

Yagize ati" Twabuze umubyeyi, umugabo wange, umuvandimwe, inshuti ndetse n'umujyanama. ati Ndashengutse cyane, mbasabye amasengesho."

Avuga icyahitanye umugabo we, Jenny yagize ati: "Scott yagize ikibazo cy'ubwonko (stroke) ubwo yakoraga mu bwato butwara abagenzi i St Kitts kandi ntiyatugejeje iwacu."

Abafana ba America's Got Telent '(AGT') bazibuka Scott na Jenny guhera muri Season 6 ya hit show, Aho yagaragaje ubuhanga buhambaye akoresheje maji.

Scott kandi yanagaragaye muri Season 2 ya "Penn & Teller: Fool Us"

Scott akaba asigiye umugore we abana batatu, akaba yaravutse ku wa 10 Nyakanga 1989.