Davido yongeye kugaragara mu ruhame

Davido yongeye kugaragara mu ruhame

 Nov 28, 2022 - 09:43

Kuva yapfusha umwana, umuhanzi wo muri Nigeria Davido yongeye kugaragara mu ruhame.

Nyuma y’iminsi itari mike apfushije umwana w’umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi, umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yongeye kugaragara mu ruhame.

Uyu muhanzi aherutse gupfusha umwana w’umuhungu Ifeanyi w’imyaka itatu yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma.

Nyuma yo gupfusha umwana kuwa 01 Ugushyingo, Davido na Chioma bahise bashyingiranwa kuwa 06 Ugushyingo 2022, bivugwa ko nta muntu wari wemerewe gufata ifoto cyangwa ishusho iryo ariryo ryose.

Nyuma yo gupfusha umwana w'umuhungu, ibikorwa bya muzika uyu muhanzi yari afite yarabisubitse ndetse kugeza ubu ntabwo bizwi igihe bizasubukurirwa.

Davido yongeye kugaragara mu ruhame ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 ubwo yari mu gace ka Osogbo, muri Leta ya Osun, aho yari yohereje nyirarume wari watorewe kuba guverineri w'iyi Leta, Ademola Adeleke.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)