Umuhanzi Itahiwacu uzwi nka Bruce Melody wahiriwe n'uyu mwaka wa 2022, agiye gukomeza kwagura imbago z'umuziki we no mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika aho biteganyijwe ko azahakorera ibitaramo mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Nkuko tubikesha inyarwand.com, batangaje ko nta kabuza mu mpeshyi y'uyu mwaka azakorera ibitaramo bitandukanye muri America aho azasura imwe mu mijyi nka Boston, Texas, New York, Michigan n’ahandi mu gihe cyose azahamara.
Bruce Melodie yahiriwe cyane n’umwaka wa 2022 inshuro zikubye ibihumbi kuko ni bwo bwa mbere yakoreye ibitaramo i Burayi, ndetse muri uwo mwaka ni bwo yasohotse cyane agiye gutarama.
Uyu mwaka wa 2022 kandi ni umwaka yasohoyemo indirimbo nyinshi ndetse yigwizaho igikundiro cy’abanyarwanda bishimangirwa n’igitaramo cya East African Party yaririmbyemo gitangiza umwaka.
Kugeza magingo aya, Bruce Melody ni umwe mu bahanzi barimo bavugwa ko aribo bahetse umuziki nyarwanda ku bitugu byabo ndetse akaba yarahigitse abamaze Igihe bafite umuziki mu biganza byabo aribo The Ben na Meddy.

Ntawe utemeza ko Bruce Melody asigaye ari ishyiga ry'inyuma mu muziki nyarwanda bitewe n'urwego asigaye agaragaza.
