Nyuma ya Justin Bieber, Alicia Keys agiye gutarama mu kiriyo cya Takeoff

Nyuma ya Justin Bieber, Alicia Keys agiye gutarama mu kiriyo cya Takeoff

 Nov 11, 2022 - 06:32

Umuhanzikazi Alicia Keys uri mu bafite izina rinini mu muziki wa R&B agiye gutarama mu kiriyo cya Takeoff uherutse kwitaba Imana. Yiyongereye kuri Justin Bieber.

Umuhanzikazi Alicia Augello Cook wamamaye mu muziki nka Alicia Keys yabaye umuhanzi wa kabiri wemejwe ko aza kuriririmba mu kiriyo cy’umuraperi Kirshnik Khari Ball wari uzwi nka Takeoff.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika ku myidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za America birimo TMZ byatangajeko bidasubirwaho ko umuhanzikazi Alicia Keys usanzwe ari umugore wa Kasseem Daoud Dean [Swizz Beats] ariwe wiyongereye kuri Justin Bieber wari watangajwe mbere ko aza kuririmba mu guherekeza umuraperi Takeoff.

Aba bahanzi bamaze gutangazwa baraza gutaramira muri State Farm Arena yo muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu munsi kuwa Gatanu.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Iyi stade kuri uyu wa gGatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 iraza kuba irimo ibihumbi 21 biza guherekeza uyu muraperi witabye Imana ku myaka 28 y’amavuko.

Nubwo bitaratangazwa, amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ kiravuga ko abaraperi Quavo na Offset bahoze bahuriye mu itsinda rya Migos na Takeoff bashobora kuza kumusezeraho bataramira abari bube bitabiriye iki kiriyo.

Kirshnik Khari Ball wamamaye nka TakeOff mu muziki yatabarutse tariki 01 Ugushyingo 2022 afite imyaka 28 azize amasasu yarashwe n’umusore bari bagiranye amakimbirane bikamuviramo urupfu.

TakeOff yatangiye umuziki mu 2008 awutangirira mu itsinda rya Migos yari ahuriyemo na Offset na Quavo ari naho yawurangirije.

Kugeza ubu bagenzi be Offset na Quavo by’umwihariko wari uhari yicwa ntacyo baratangaza ndetse Polisi ya Texas ikomeje iperereza ku bantu bagaragaye mu mashusho y’iraswa rya TakeOff. 

Umuhanzikazi Alicia Keys araza gutaramira abari bwitabire ikiriyo cya Takeoff.

Justin Bieber araza kuririmba mu kiriyo cy'umuraperi Takeoff

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/justin-bieber-azatarama-mu-kiriyo-cya-takeoff