Chris Brown yahamagajwe na  Polisi y' u Bwongereza

Chris Brown yahamagajwe na Polisi y' u Bwongereza

 Mar 7, 2023 - 08:32

Umuhanzi Chris Brown yatumijweho na Polisi yo mu gihugu cy'u Bwongereza aho iri kumukoraho iperereza nyuma y'uko abakozi be bahohoteye umuntu.

Chris Brown uri gukora ibitaramo mu Burayi kuva tariki ya 14 Gashyantare kugeza ku wa 20 Werurwe 2023, yahamagajwe na Polisi yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

Chris Brown yahamagajwe kubera ko abakozi be bakubise umuntu mu kabyiniro ka Hanover Square gaherereye i London.

Ibi byabaye nyuma y’igitaramo cye cyari kirangiye muri The O2 Arena i Londres mu kwezi kwashize, maze abakozi be bakubita umugabo ubwo bari berekeje muri ako kabyiniro.

Chris Brown uri guhatwa ibibazo na Polisi y'u Bwongereza 

Raporo ya Polisi ivuga ko hari mugabo uvuga ko yakubiswe agacupa mu mutwe n'abakozi ba Chris Brown ndetse bamukubita n'imigeri myinshi mbere yo kujyanwa kwa muganga.

Uyu mugabo akaba yarajyanywe kwa muganga, cyakora akurwayo nta bikomere afite.

Polisi ikaba yahamagaje Chris Brown kugira barebe niba nta ruhare yagize mu gukubitwa k'uyu mugabo.

Uyu muhanzi akaba akomeje kugenda avugwaho ibintu bitari byiza, nyuma y'uko ajugunye telefone y'umufana wari uje kumufata Videwo ku rubyiniro ubwo yakoraga igitaramo i Berlin mu Budage.