The Next Popstar: Kibatega Jasmine agiye guhabwa miliyoni 50 yatsindiye

The Next Popstar: Kibatega Jasmine agiye guhabwa miliyoni 50 yatsindiye

 Dec 22, 2022 - 08:55

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwategetse ko Sosiyete ya “More Events’ igomba kwishyura Kibatega Jasmine miliyoni 50Frw yatsindiye mu irushanwa rya ‘The Next Popstar’ nyuma yo kuryegukana.

Iyi myanzuro y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwari rumaze iminsi ruyiburanisha ku bujurire ku byemezo byafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Kibatega yari yajuriye asaba ko Dushime Christian wari umuyobozi mukuru wa sosiyete ya ‘More Events Ltd’ yateguye ‘The Next Popstar’, yahuzwa n’iyi sosiyete mu kumwishyura ibihembo yatsindiye ariko ntabishyikirizwe.

Icyakora ibi Dushime Christian yarabihakaniye kure, avuga ko ataryozwa ibibazo byakozwe na sosiyete mu gihe we ayibarizwamo nk’umunyamigabane.

Ku ruhande rwa ‘More Events Ltd’ bagaragazaga ko impamvu yatumye Kibatega Jasmine adahembwa uko bari babyumvikanye byavuye ku makosa.

Umunyamategeko wa Sosiyete ‘More Events Ltd’ mu Rukiko, we yavuze ko iyi Sosiyete yiteguye kwishyura Jasmine miliyoni 10Frw nk’ayo bagombaga kumuha mu gihe cy’umwaka ariko ntazabaze igihembo cyo kujya muri Amerika n’indirimbo yari gukorerwayo kuko ari we wangije amasezerano.

Ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Kibatega Jasmine yegukanye igihembo cy’umunyempano wahize abandi mu irushanwa rya The Next Pop Star ryabaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda ari nabwo riheruka.

Kibatega Jasmine niwe wari wegukanye irushanwa rya "The Next Popstar" ariko igihembo ntacyo yari yarashyikirijwe.

Nyuma y’iburanisha ryari rimaze iminsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ku wa 16 Ukuboza 2022 rwasomye imyanzuro y’iburanisha rutegeka ko ‘More events’ igomba kwishyura Kibatega Jasmine miliyoni 50Frw nk’igihembo yatsindiye mu irushanwa rya ‘The Next Popstar’.

Jasmine wahize abarimo Ish Kevin, Gisa cy'inganzo n'abandi agiye guhabwa miliyoni 50 yatsindiye.