Miss East Africa 2021: Umunya Tanzania n’umunya Mauritius nibo bagaragiye Umunyana Shanitah

Miss East Africa 2021: Umunya Tanzania n’umunya Mauritius nibo bagaragiye Umunyana Shanitah

 Dec 25, 2021 - 09:26

Umunya Tanzania Mugesi Ainory ndetse n’umunya Mauritius Caralie Murru nibo babaye ibisonga bya Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021.

Mu ijoro ryakeye muri Tanzania, MLIMANI CITY nibwo hatangwaga ikamba rya Miss East Africa 2021 ndetse n’ibisonga bye. 

Ni irushanwa ryateguwe n’abarimo Mutesi Jolly, miss Rwanda 2016 ndetse mu bayiteguye harimo Kompanyi ya Diamond Platnumz yitwa Wasafi.

Umunyana Shanitah niwe wabaye nyampinga wa Africa y’uburasirazuba 2021. Queen Mugesi Ainory wo muri Tanzania ni we wabaye igisonga cya mbere naho Caralie Murru wa Mauritius niwe wabaye igisonga cya kabiri.

Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere aho ryabereye muri Tanzania biteganyijwe ko ari naho rizakomeza kubera.