Perezida Ramaphosa yijeje RDC ingabo muri iki Cyumweru, ubwo yari i Windhoek muri Namibia ahaheruka kubera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC yigaga kuri Congo.
Yagize ati: "Afurika y’Epfo yiteguye gutanga umusanzu w’ibikoresho bifatika byafasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC."
Ikindi kandi Perezida Ramaphosa yamaganye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo ndetse n’abayitera inkunga, ayisaba guhagarika ibikorwa byayo mu maguru mashya.
Ati "Amakimbirane yo muri Congo akwiye kwitabwaho by’umwihariko haba mu bagize SADC, abagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’izindi nzego.

Afurika y'Epfo yemereye ingabo DRC zo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw'iki gihugu
Nubwo Perezida Ramaphosa yemereye RDC Ingabo zo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo, n'ubundi hasanzwe hari ingabo nyinshi z’ibihugu nka Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse n’u Burundi.
Ni Ingabo zoherejweyo kuhagarura amahoro nyuma y’uko imirwano ikomeye yari imaze igihe ihanganisha Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’inyeshyamba za M23.
Aha muri Congo-Kinshasa kandi Afurika y’Epfo isanzwe ihafite Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MONUSCO).
Mu gihe ingabo za Afurika y'Epfo zitegerejwe mu Burasirazuba bw'iki gihugu, ni nako ingabo za SADC nazo zitegerejwe muri iki gihugu.
