Guhera intambara yakongera kubura mu Burasirazuba bwa Congo ihanganisha ingabo z'iki gihugu FARDC n'umutwe wa M23, Leta y'iki gihugu yakomeje kwikoma u Rwanda.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja kenshi u Rwanda ko rufasha M23 ndetse bakanarenzaho ko u Rwanda ari rwo bari kurwana.
Nkaho ibyo bidahagije, DRC ijya kure igatangaza ko izashoza intambara yeruye ku Rwanda ndetse igasaba n'amahanga kwamagana ibikorwa by'u Rwanda.
DRC iratabaza SADC
Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Michel Sama Lukonde, yasabye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, gufasha igihugu cyabo kurwanya u Rwanda.
Ibi yabivuze ubwo yafunguraga inama y’Abaminisitiri bo muri SADC, i Kinshasa kuri uyu wa 18 Werurwe 2023.

Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Michel Sama Lukonde
Minisitiri Michel Sama Lukonde akaba yaravuze ko igihugu cyabo cyatewe, kandi iyo igihugu kimwe kigize uyu muryango gitewe, ni nk’aho wose uba utewe.
Mu magambo ye yagize ati " Duhanze amaso SADC ngo idufashe kurwanya ikibi cyatewe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda."
DRC irasaba u Bwongereza kwamagana u Rwanda
Ku rundi ruhande Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, nawe mu kiganiro yagiranye na BBC News ku wa 16 Werurwe 2023, yasabye u Bwongereza gushyira igitutu ku Rwanda nk’uko bubigenza ku Burusiya kubera kugaba ibitero muri Ukraine.
Muyaya akaba yarakomeje asaba ko u Bwongereza bukwiye kwifatanya n’ibindi bihugu bikomeye kwamagana u Rwanda kuko rwateye igihugu cyabo.
Mu magambo ye yagize ati: “Guverinoma y’u Bwongereza ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ntabwo ikwiye gusigara inyuma y’amateka. Ikwiye kwifatanya na USA, u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi bihugu mu kwamagana u Rwanda.”

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya
Ikindi kandi yongeyeho ati "Twizeye ko guverinoma y’u Bwongereza, nk’uko ishyigikiye abatuye muri Ukraine, ari ko ikwiye gushyigikira Abanyekongo bafite iki kibazo, ishyira igitutu ku Rwanda.”
Nta kabuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukoresha uburyo bushoboka bwose ngo ikomatanyirize u Rwanda, ariko kugeza magingo aya Leta y'u Rwanda ikomeza kwamagana ibikorwa bya Guverinoma ya Congo.
