Imikino ihuza u Rwanda na Uganda isiga inkuru i musozi

Imikino ihuza u Rwanda na Uganda isiga inkuru i musozi

 Oct 7, 2021 - 01:44

Amateka yerekana ko umukino uhuza u Rwanda na Uganda biba ari ishiraniro

Aya makipe yombi amaze guhura imikino 33. Amavubi amaze gutsinda Uganda inshuro 10, banganya inshuro 9 hanyuma Uganda Cranes itsinda inshuro 14. Umukino wa mbere wahuje aya makipe hari ku wa 21 nzeri 1986. Icyo gihe Uganda yatsinze u Rwanda (amavubi) 1-0. Umukino uhereka guhuza aya makipe yombi barawunganyije 0-0 mu marushanwa ya Chan aho bari bari mu itsinda rimwe.

Intsinzi zikomeye zabaye hagati y'aya makipe yombi ni ku wa 01 Mutarama mu 2009 aho Uganda yatsinze u Rwanda ibitego 4-0 mu irushanwa rya Cecafa na taliki 01 Kanama 1998 aho Uganda yongeye gutsinda u Rwanda ibitego 5-0. Imwe mu mikino u Rwanda rwatsinzemo Uganda ni kuwa 18 Ukuboza mu  2001.  U Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 3-2  aho byari mu irushanwa rya Cecafa  u Rwanda kandi rwongera gutsinda uganda kuwa 14 Ukuboza mu 2002 aho rwatsinze ibitego 2-1.

Imikino  yahuje aya makipe yombi ikabonekamo ibitego byinshi

07 Ugushyingo mu 1996 Uganda yatsinze u Rwanda 3-2.

14  Ugushyingu mu 1996 Uganda yongera gutsinda 3-2 u Rwanda.

Taliki 01 Kanama mu 1998 Uganda yatsinze 5-0.

Naho kuwa 18 Ukuboza mu 2001 u Rwanda rwatsinze 3-2 Uganda.

Uyu mukino usibye kuba imibare yerekana ko ari Amakipe ashoborana cyane aho ikinyuranyo ari imikino 4 gusa , ukomezwa no kuba ari ibihugu by’abaturanyi bityo buri umwe aba yumva agomba gutsinda mugenzi we kugirango abe ariwe ukomeye mu karere. Ikindi kiza gutuma uyu mukino ukomera  nuko aya makipe yombi ahuriye mu itsinda kandi yombi akaba ashaka kuzamuka  aho Uganda ifite amanota 2 hanyuma u Rwanda rukagira inota 1. Buri kipe ikeneye amanota 3 kugirango yegere Ikipe y’igihugu ya Mali iyoboye itsinda.

Ikindi gituma uyu mukino uza kuba ukomeye nuko umutoza Milutin Stedojevic Micho utoza Ikipe ya Uganda Cranes yanyuze hano mu Rwanda aho yatozaga Ikipe y’amavubi akaza kuhava yerekeza muri Uganda. Uyu mutoza kandi avugako yizeye gutsinda u Rwanda imikino yombi kuko ngo imikinire y’urwanda ayizi bihagije. Abanyarwanda nabo bafite inyota yo kongera gutsinda Uganda kuko baheruka kuyitsinda kuwa 20 Ukuboza 2007 ubwo batsindaga igitego 1-0. Aya makipe kandi amaze igihe kitari gito anganya kuko mu mikino 5 iheruka kubahuza banganyijemo imikino 4 yose. Amavubi naramuka atsinze uyu mukino aragira amanota 4 mu gihe Uganda iramutse itsinze yagira amanota 5.

Uyu mukino uratangira saa 18:00 kuri Sitade ya Kigali y'i Nyamirambo.