Iminsi 458 irihiritse u Burusiya butangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi.
Magingo aya nyuma y'uko u Burusiya butangaje ko bwigaruriye umugi wa Bakhmut wari umaze amezi 10 urwanirwamo ariko Ukraine igakomeza kubihakana, ibitero birakomeje mu bice bitandukanye ari nako hitegurwa imirongo mishya y'urugamba.
Kuva igihe cy'ubukonje cyarangira, Ukraine yakomeje gusubiramo kenshi ko iri gutegura ibitero byo kwirukana ingabo z'u Burusiya ku butaka bwabo, gusa bagatangaza ko bari kuzitirwa n'intwaro nkeya.

Ukraine igambiriye kwirukana Abarusiya
Gusa rero, abaterankunga ba Ukraine bakomeje kurundira intwaro iki gihugu cyasabaga harimo: ibifaru bya leopard 2, Challenger 2, Abrahams n'ibindi, ndetse vuba aha Amerika iheruka kwemerera Ukraine indege za F-16 yakomeje gusaba.
Ku bw'ibyo, Oleksiy Danilov Umunyamabanga mukuru mu by'umutekano mu biro by'umukuru w'igihugu muri Ukraine, yatangaje ko kuri ubu ibikoresho byose bihari biteguye gutangiza ibitero byo kwigaranzura u Burusiya ku butaka bwabo.
Oleksiy Danilov yabwiye BBC ko aka kanya batahita batangaza itariki, gusa ko nta kibura, uyu munsi cyangwa ejo batangiza ibitero byabo kandi ko nta kosa na rimwe bemerewe gukora.

Oleksiy Danilov Umunyamabanga mukuru mu by'umutekano mu biro by'umukuru w'igihugu muri Ukraine
Ati " Twambariye kwigarurira ubutaka bwacu bwose kandi Kyiv nta burenganzira na buke dufite bwo gukora n'agakosa na gato. Uyu ni umwanzuro tugiye gufata kuko ni amahirwe y'amateka tugize. Rero ntidushobora gutakaza."
Uyu munyamabanga, akaba yavuze ko mu mitima y'abagize Guverinoma nta kindi kintu kibarimo uretse kwigaranzura u Burusiya.
Ikindi kandi akaba yatangaje ko kuba u Burusiya buri kujyana intwaro za kilimbuzi muri Belarus, kuri bo ntacyo bibabwiye. Ati " Kuri twe ibyo ntacyo bivuze kandi ayo nta makuru arimo kuri twe."
Nta kabuza mu gihe ibiganiro by'amahoro byananiranye ku mpande zombi ndetse buri ruhande rukaba rukomeje kwisuganya bihambaye, ntashiti byose bizasobanukira ku mirongo y'urugamba.
