Mu burakari bukabije, nyirinzu yafungishije  inzo inzoka nyuma kutamwishyura ubukode

Mu burakari bukabije, nyirinzu yafungishije inzo inzoka nyuma kutamwishyura ubukode

 Dec 3, 2021 - 04:13

Muri Kenya ahitwa Kitui nyirinzu yafungishije inzoka amarenbo y’inzu ye nyuma yuko atishyuwe n’abapangayi ibirarane bya nzeri n’ukwakira.

Ibi byamenyekanye bwa mbere ubwo guverineri wa Nairobi Mike Sonko yashyiraga ifoto y’irembo ry’igipangu ariko  kuri icyo gipangu bikagaragara ko hazengurutse inzoka y’icyatsi kibisi.

Mike Sonko mu magambo ye ati” Nyirinzu yafashe umwanzuro wo gufungisha irembo rye inzoka nyuma yuko abapangayi bananiwe kumwishyura ibirarane bya Nzeri na Ukwakira bituma afata umwanzuro wo gufungisha inzoka.

Ku ifoto Mike Sonko yashyize kuri Facebook yakiriye yakiriye ubutumwa bwinshi busaga 1400 ubwinshi bwabaga bwiganjemo kuvugako ubukene aribwo bwugarije abantu bituma bakora ibidasanzwe.

Muri Kenya umugabo yafungishije inzoka ku nzu ye nyuma yuko abapangayi bananiwe kumwishyura (Mike Sonko Facebook story)

Uwitwa Samson Robinson we yatangajeko uburenganzira bw’inyamanswa bwahaguye kandi bitari bikwiye.

Undi witwa Munywoki Julius yavuzeko ibintu nkibyo bitari bikwiriye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga kuko byangiza isura y’umujyi wa Kitui ndetse na Nairobi muri rusange.