Magingo aya mu Burasirazuba bwa Repubulila Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano yongeye gufata umurego hagati y'ingabo z'iki gihugu gifashijwe n'indi mitwe icyegamiyeho nka Wazalendo aho bongeye kurasana bikomeye n'umutwe witwaje intwaro wa M23.
Nyuma y'igihe kinini impande zose zikaza ibirindiro byazo, kuri uyu 01 Ukwakira imirwano yabaye nubwo kugera magingo aya impande zose ziri gutungana intoki ku watangije imirwano. M23 binyuze mu muyobozi wayo Bertrand Bisimwa niwe wabanje kwandika kuri X ko bashotowe, ndetse atabaza amahanga ko benderejwe kandi bagiye kwirwanaho.

M23 na FARDC bongeye gucakirana mu mirwano ikaze
Ku rundi ruhande, Umuvugizi w'igisirikare cya DR-Congo ku rwego rw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru Lt Col.Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko M23 ariyo yatangije ibitero mu bice bya: Kilolirwe, Kibarizo, Busumba na Kirumbu. Mu itangazo rye kandi uyu muyobozi akaba yavuze ku ngabo z'u Rwanda avuga ko arizo zabateye ziri kumwe na M23.
Aka kanya amakuru aturuka muri DR-Congo, aravuga ko M23 yaba yahaye isomo rya gisirikare FARDC muri ibi bice byabereyemo imirwano, ndetse ngo FARDC yaba yahatakarije abasirikare batagira ingano nubwo aya amakuru atizewe neza.
Hagati aho, Addis Ababa ku wa 04 Ukwakira hateganyijwe inama izahuza Abagaba bakuru b'ingabo mu bihugu byo mu miryango y'ubukungu nka: EAC, SADC,CEEAC na CIRGL kugira ngo ikibazo cya M23 cyongere kuvugutirwa umuti urambye.
