Miss Mutesi Jolly agiye kuganira n'abadepite i Dodoma

Miss Mutesi Jolly agiye kuganira n'abadepite i Dodoma

 Jun 15, 2021 - 16:02

Miss Mutesi Jolly agiye kuganira n’abagize inteko ishingamategeko ya Tanzania ikorera i Dodoma

Miss Mutesi Jolly agiye kuganira n’abagize inteko ishingamategeko ya Tanzania ikorera mu murwa mukuru wa Dodoma. Uyu mwari wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda mu 2016 kuri ubu ni visi perezida w’akanama gategura Miss East Africa.

 

Mutesi Jolly yanditse ku mbugankoranyambaga za Twitter na Instagram ati:’’Icyumweru kirimo akazi kenshi ko gutegura Miss East Africa’’. Yakomeje avuga ko uyu munsi I Dodoma ahakorera inteko ishingamategeko ya Tanzania aza kuba aganira n’abadepite n’abandi bafatanyabikorwa mu kureba ko iryo rushanwa ryategurwa neza. Mutesi Jolly ati:’’Ijwi ry’abagore rigomba kumvikana’’.