Perezida wa Fc Barcelona Joan Laporta yaciye amarenga kuri  Xavi Hernández

Perezida wa Fc Barcelona Joan Laporta yaciye amarenga kuri Xavi Hernández

 Oct 29, 2021 - 08:59

Umuyobozi wa Fc Barcelona yabajijwe kuri Xavi Hernández ushobora kuza gutoza iyi kipe ayoboye maze asubiza byinshi.

Joan Laporta uherutse gutorerwa kongera kuyobora Fc Barcelona nyuma ya manda ye yarangiye 2010 akaba yarongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe ku wa 07 Werurwe 2021.

Nyuma y'uko iyi kipe yirukanye uwari umutoza wayo Ronald Koeman hakomeje kuvugwa amakuru ko iyi kipe ishaka uwahoze ayikinira wanayigiriyemo ibihe byiza Xavi Hernández nubwo yamaze guha akazi uwari umutoza wa Fc Barcelona y’abato Sergi Barjuán.

Sergi Barjuán umutoza mushya wa Fc Barcelona (Fc Barcelona Instagram photo)

Joan Laporta aganira n’itangazamakuru yabajijwe niba amakuru yerekeza Xavi Hernández muri Barcelona niba ariyo asubiza ati” Xavi ni umutoza urimo gukora neza arimo arazamura urwego rw’imitoreze ye , mfite abantu bamuri hafi bamunshimiyeko arimo gukora neza kandi abo bantu baramuzi cyane".

Joan Laporta akomeza ati “Twaravuganye cyane mu mezi abiri ashize rero dufitanye umubano mwiza kandi nzi icyo atekereza kuri Fc Barcelona".

Ati nabivuze kuva cyera ko Xavi azatoza Fc Barcelona umunsi umwe , akunda umupira w’amaguru, gutoza Fc Barcelona byari mu ntego ze kandi nuyu munsi ntacyahindutse

Nizeyeko abo dufatanyije bazabikurikirana bakamenya neza uko twabigenza cyangwa bakareba n’abandi batoza.

Xavi Hernández uhabwa amahirwe yo gutoza Fc Barcelona nyuma yo gutandukana na Ronald Koeman (Instagram photo)