Uyu mugore utuye muri Amerika yamaze kwiyemeza gushyira ku iherezo ihohoterwa rikorerwa Miss Sandra Teta. Ari kwifashisha imbugankoranyambaga ze agasaba buri wese kwamagana buriya bunyamanswa Weasel ari gukorera umunyarwandakazi babyaranye abana babiri mu gihe cy’imyaka itatu bahuye. Uyu Daniela ni nawe uri gusangiza (share) amafoto ya Teta agaragaza gukubitwa mu bihe bitandukanye.

Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone (big eye photo)
Hariya yibereye muri Leta ya Minnesota, mu gace ka Minneapolis yafashe telefoni arangije arandika ati:”Yego nabonye abantu batandukanye banyoherereza amafoto bakambaza icyo mbitekerezaho. Ntabeshye rero iyo ndakaye sinjya mvuga. Ntegerezako numva meze neza. Mureke noneho tuganire”.
Inkuru bifitanye isano:https://www.thechoicelive.com/wa-musirikare-ukomeye-muri-uganda-yinjiye-mu-kibazo-cya-miss-sandra-teta-na-weasel
https://www.thechoicelive.com/uganda-ambasade-yu-rwanda-yinjiye-mu-kibazo-cya-miss-teta-sandra
https://www.thechoicelive.com/ibyamamare-byahagurukiye-ihohoterwa-ryakorewe-teta-sandra
https://www.thechoicelive.com/habonetse-gihamya-ko-weasel-akubita-teta-sandra-bihoraho

Weasel Manizo na Teta Sandra bahoze bahararanye bitarazamo inkoni za buri munsi (big eye photo)
Daniela yahise afata amafoto ya Teta yo kuva mu Kuboza kwa 2021 ubwo uyu Sandra yakubitwaga azira ubusa. Daniela kandi ntiyatinye kwikoma umugabo we Jose Chameleone wafashe Sandra Teta akamujyana mu kabyiniro ari kujijisha no kuyobya rubanda. Yagize ati:”Mu ijoro ryakeye papa wa Tata yampamagaye ambwirako ari kumwe na Sandra mu kabyiniro. Namubajije niba yabikoze kugirango amushimishe cyangwase ari ukuyobya uburari. Namubwiyeko ntazabaha agahenge”.

Weasel Manizo yahagarukiwe (instagram, Daniela)
Kugeza ubu, Daniela ari mu bukangurambaga yise” Mureke duhagarike ihohotera Weasel akorera Sandra Teta”. Uyu mugore ari no gushaka ko habaho kwirinda ihohotera iryo ariyo ryose rikorerwa abagore no gutegura ahazaza h’ikiragano cy’abagore n’abagabo bubahana. Bamwe mu bari gufasha muri ubu bukangurambaga barimo Sheilah Gashumba, Mama Ghetto, Hellen Lukoma, Cindy Sanyu, Shaddyboo n’abandi .
