Nufashwa yafasha: Rozine Bazongere Rosine, Guterman, Peacemaker n’abandi banyamakuru basangiye n’abana Noheli

Nufashwa yafasha: Rozine Bazongere Rosine, Guterman, Peacemaker n’abandi banyamakuru basangiye n’abana Noheli

 Dec 21, 2021 - 12:16

Mu gihe imyiteguro ya Noheli n’ubunani irimbanyije ndetsa bamwe bayisoje, Umukinnyi wa Filime Rosine Bazongere, abanyamakuru Guterman, Peacemaker n’abandi bari kumwe n’umuhanzi Maitre Dodian basangira Noheli n’abana biga mu kigo cya “Nufashwa yafasha” cyashinzwe na Bujyacyera Jean Paul uzwi nka 'Guter man'.

Tariki ya 20 Ukuboza 2021, nibwo Guter man n'itsinda ry'abo bari kumwe bafashe urugendo berekeza mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, mu gikorwa cyo gusangira Noheli n'abanyeshuri b'incuke biga muri 'Nufashwa yafasha'.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo aho uyu munyamakuru avuka. Ni igikorwa cyanejeje cyane aba banyeshuri bakirije abashyitsi indirimbo nziza batojwe n'abarimu babo, berekana ibyo bamaze kugeraho  mu myigire yabo, ibintu byanyuze abari bitabiriye.

Nufashwa yafasha , ubu yakira abanyeshuri b'incuke ahanini baturuka mu miryango itishoboye bityo bagafashwa. Bujyacyera Jean Paul (Guterman) ari nawe washinze iki kigo abereye n'umuyobozi, yagarutse ku kuba yararwanye ishyaka ryo kugirango aho avuka agire igikorwa cy'ingirakamaro kandi cy'urukundo  ahakora, bityo akaba yaragize intango yo kubigeraho n'ubwo hakiri byinshi byo gukora kandi bifitiye akamaro igihugu.

Bujyacyera Jean Paul , yagize ati "Urukundo no gufasha ni ikintu cy'ibanze. Kugira ibyo ugeraho ugasubiza amaso inyuma  ukagira abo ufasha ni byiza cyane, natekereje ko ngomba kugira umusanzu mu kubaka u Rwanda , mpitamo kubaka ikigo cy'amashuri cya 'Nufashwa yafasha' gifasha abana bato mu kuzamura ubumenyi aribwo ubu cyatangiye gukora, abana  bahiga usanga bahiga abandi mu buryo bw'ubwenge, mu kinyabupfura n'umurava. Ibi rero birashimishije cyane ndetse binashimisha ababyeyi baharerera. Twahisemo gusangira nabo Noheli kugira ngo tubereke urukundo, ndetse ko batigunze , niko gusangira ku mafunguro arimo inyama no gusangira imitobe ya Jus dore ko abana babikunda cyane , imirire myiza ni ingenzi ku bana bituma bagira ubwenge.

Rosine Bazongere n’abanyamakuru  barimo Peacemaker bari bagiye muri Ngarama mu kigo cya Nufashwa yafasha (Thechoicelive Instagram photo)

Umuhanzi Maitre  Dodian nawe yari muri icyo gikorwa cya Nufashwa yafasha (Thechoicelive Instagram photo)

Rosine Bazongere agaburira abana ba Nufashwa yafasha (Thechoicelive Instagram photo)