Igitaramo cya Wizkid giteganyijwe ku ya 28 Ugushyingo muri uyu mwaka. Kizabera mu nzu iberamo ibitaramo karundura izwi nka 02 London.

Si ubwa mbere Wizkida acuruje amatike agashira kuko mu 2019 igitaramo yise’’Star Boy Fest’’ yacuruje amatike arashira nabwo cyabereye mu Bwongereza ahita aca agahigo ko kuba umuhanzi w’umunyafurika utaramiye muri iyo nzu wacuruje tike zigashira. Abahanzi bafite izina rihambaye usanga bifuza gutaramira muri iyo nyubako dore ko izwiho gukurura abafana benshi. Ibi ni ibitaramo yagombaga gukorera mu majyaruguru y’Amerika umwaka ushize mu kumurika album yise’’Made in Lagos’’ iriho indirimbo 14. Zirimo izo yakoranye na Burna Boy, Tems. Damian Marley n’abandi.
