The Choice Awards 2021! Abahanzi bakizamuka bo kwitega mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka

The Choice Awards 2021! Abahanzi bakizamuka bo kwitega mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka

 Aug 17, 2021 - 05:11

Umwaka Ushize wa 2020 wasize Juno Kizigenza yegukanye igihembo cyo mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka (The Choice New Artist of the year). Icyo gihe Juno yari afite Indirimbo zikunzwe zirimo  “Mpa Formula”, “Solid”  “Nazubaye” na “Nightmare”. Uyu mwaka hari benshi bitwaye neza ariko hari uwo bari bahatanye waburiwe irengero mu muziki nyarwanda ku mpamvu zitaramenyekana.

Abahanzi bari bahanganye bahagaze gute?

 Papa Cyangwe ( King Lewis ) , Ish Kevin , Calvin Mbanda , n’itsinda rya Vestine& Dorcas nibo bahanzi bari bahatanye muri iki cyiciro cyumuhanzi mushya w’umwaka muri icyo cyiciro cya The Choice New Artist of the year.  

Papa Cyangwe wari ufite indirimbo zikunzwe zirimo “Ngaho” “Imbeba” ari kumwe na Igor Mabano. Ish Kevin yari afite “Mtoso” “Tugende” , “Waki Waki” “Carina” n’izindi. Calvin Mbanda yari afite indirimbo zigezweho kandi zikunzwe nka “Aye”, “Simbazi” , “Aba people”. Itsinda rya Vestine & Dorcas bari bafite “Nahawe Ijambo”. Muri uyu mwaka, Calvin Mbanda ntiyakoze ibihangano byamushyira ku rwego rwo guhatanira iki gihembo kuko kugeza ubu nta ndirimbo nshya arasohora. Wenda yikubise agashyi agakora indirimbo zikakirwa neza yahatana ariko abandi bahanzi bakora badacogora.

 Umuvuduko w’abari bahatanye muri iki cyiciro wariyongereye muri uyu mwaka

 Papa Cyangwe Afite indirimbo eshatu kuva uyu mwaka watangira zirimo “Kuntsutsu” yahuriyemo na Juno Kizigenza , “Sana” na “Nzonze” ari kumwe na Olegue w’I Burundi. Hari n’izindi yagiye agaragaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye.

Ish KEVIN we uyu mwaka yasohoye indirimbo zirimo “Amakosi” “Brocode” na “No Cap” iherutse. Ni mu gihe Vestine & Dorcas bakoze “PAPA” , na “Adonai” yujuje miliyoni y’abayirebye kuri YouTube mu gihe kiri munsi y’ukwezi .

Urwego rwa Juno Kizigenza rwarazamutse mu gikundiro

 Nyamara nubwo yabatwaye igihembo cyo muri cya cyiciro twavuze haruguru umwaka ushize, uyu mwaka wa 2021 ntiyigeze ahagarara kuko yasohoye “Nazubaye”, “Please me “ yavugishije benshi hano mu Rwanda bitewe n’umukobwa yakoresheje mu mashusho yayo.

“Kizigenza” ndetse na “Away” yafashije Ariel Wayz igaca agahigo ko kurebwa mu gihe gito ku bahanzi bari hano mu Rwanda.

Iyi mikorere yo kutaruhuka ku buryo aba bahanzi bari bashya mu 2020 bazahatana mu bindi byiciro by’ibihembo bya The Choice Awards 2021.

 Amazina  mashya yo kwitega muri uyu mwaka

 Benshi mu bakurikirana hafi umuziki Nyarwanda bemeza ko uko bwije nuko bukeye impano nshya zikomeza kuvuka kandi zishoboye. Twakusanyije urutonde rw’abahanzi bashya bashobora guhanganira iki gihembo cyo mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka (The Choice New Artist of the year).

Confy (Munyaneza Lou Confiance)

 Ni umuhanzi mushya twavuga ko umuziki we awutangiye vuba aho muri uyu mwaka wonyine afite indirimbo Eshatu kandi zose zamuhiriye zikagerayo harimo “Tatoo” ,”Jowana” na “Panga”. Indirimbo “Igikwe” yakoranye na Gabiro Guitar yamuzamuriye igikundiro.

Kenny Sol (Norbert Rusanganwa)

Uyu muhanzi wahoze mu Igitangaza music label ya Bruce Melodie akaza gusoza amasezerano y’umwaka umwe ashobora guhatanira iki gihembo. Yakoze ‘’Ikinyafu” ari kumwe na Bruce Melodie irakundwa inavugisha benshi. Yakoze’’Umurego’’, “Agafire” na “Haso” iheruka aba abara inkuru y’inzira y’inzitane yo gushaka ubwamamare muri uyu muziki urimo abagome n’abagambanyi nkuko abiririmba.

 Ariel Wayz (Uwayezu Ariel)

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz ni umwe mu mpano nshya umwaka wa 2020 wamurikiye abanyarwanda biciye mu ndirimbo zitandukanye yagiye akora nka “Commando” ya Rema “The Boy From Mars” yakoranye na Jumper, Umwali yakoranye na Bushali, utibagiwe “Ndaryohewe” yakoranye n’abandi bahanzi bashya.

Uyu mwari kandi yamenyekanye cyane mu itsinda rya Symphony Band ricurangira abahanzi batandukanye mu bitaramo bikomeye ndetse no mu ndirimbo zaryo bwite zirimo “Hey” ndetse na “Igitabo”.

 Uyu mukobwa ufite impano yo kuririmba akaba yaranize umuziki mu ishuri ryahoze ryitwa iryo ku Nyundo ryaje kwimukira I Muhanga mu majyepfo y'u Rwanda afite ibihangano bikunzwe muri uyu mwaka wa 2021. Yakoze indirimbo “Away” ari kumwe na Juno Kizigenza ica agahigo twagarutseho hejuru. Abahanzi baramwifashishije kandi bamurusha amazina. Aha twavuga King James bakoranye iyitwa’’Ndagukumbuye” iririmbitse neza kandi yakiriwe neza. Yakoranye iyitwa “Depanage” na Ridermana, ikaba iri mu zikunzwe muri iyi minsi.

Chris Hat

Uyu muhanzi w’imyaka 21 abarizwa muri Decent Entertainment ya Alex Muyoboke. Muri uyu mwaka yakoze indirimbo zakunzwe zirimo”Burundu”, Amahirwe, na “Niko yaje” zose zakiriwe neza n’abakunda muzika nyarwanda.

Logan Joe

Uyu ni umuhanzi uririmba Injyana nshya mu Rwanda yitwa Drill Unabarizwa mu itsinda ryiyita Drill Movement. Uyu musore yasohoye indirimbo ebyiri uyu mwaka harimo “Tricky” na “Whatever” zakunzwe n’abantu batari bake bakurikirana umuziki Nyarwanda.

 Kenny K-Shot

Kenny K-Shot nawe aririmba injyana ya Drill Imwe mu zigezweho muri iyi minsi. Afite indirmbo “Ibitambo” , “Movie” n’izindi nyinshi yahuriyemo n’abandi harimo “Kantona” , na “King Kong”.

Yampano Florien

YAMPANO Florien, Umusore ukiri muto ubarizwa muri TB Music Ent Inzu ifasha abahanzi. Uyu musore afite indirmbo enye yakoze muri uyu mwaka harimo Priave , Nuwande , Cano na Yampano yakoranye na Yvanny Mpano.

Alto (Dusenge Eric)

Uyu muhanzi na we abarizwa muri TB Music Entertainment akaba ari kwitwara neza muri uyu mwaka. afite iyitwa"Byambera" ikunzwe muri iyi minsi.

Chris Eazy

Uyu muhanzi ukizamuka abarizwa muri “Giti Business Group” y’umusobanuzi wa filimi Junior Giti. Afite indirimbo yise “Fasta”, hari n’izo yagiye ahuriramo n’abandi nka “Ese warubizi remix” n'izindi.

 Umwanditsi: Danny Rurema