Junior avuga ko atari umugisha kugira Bruce Melodie nk'umuhanzi gusa, ahubwo ni n'umugisha ku bantu bose bamuri hafi.
Ati "Iki gihugu gifite umugisha kuba kigufite, bitari nk'umuhanzi gusa, ahubwo nka roho, nk'umuntu kandi wa nyawe ku bantu bakuri hafi. Uruhare rwawe rwigaragaza birenze iby'ubuhanzi."
Ibi yabivuze nyuma y'uko Bruce Melodie nawe yagaragaje ko Junior Rumaga kuri we amufata birenze kuba ari umuhanzi, ndetse amwizeza iteka kujya amushyigikira.
Ati "Ubuhanzi nitwe. Junior Rumaga, kuri nge arenze kuba ari umuhanzi....Nzahora ndi hano ngo ngushyigikire n'urugendo rwawe."
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa 24 Mata 2026, nyuma y'ibirori byari byahurije hamwe abagize uruhare mu utegurwa ry'iserukiramuco rya 'Siga Fest' riheruka kuba, aho barimo kwinegura no gushima abigizemo uruhare, Junior Rumaga yashimangiye ko nta kintu na kimwe ajya akora Bruce Melodie atakirimo by'umwihariko ibijyanye n'imyidagaduro.
Yavuze ko Bruce Melodie amufata nka mukuru kuko ari nawe we watumye abantu bamumenya. Ibi Rumaga abivuga ashingiye ku kuba indirimbo ya mbere y'umuhanzi yanditse ari iya Bruce Melodie yitwa 'Katapila'.
Ibi kandi bishimangira ibyo yigeze gutangaza mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, aho yavuze ko Bruce Melodie ari mu nshuti ze eshatu za mbere afite.
Uretse kuba bashyigikirana mu bikorwa bitandukanye, aba bombi banahuriye mu gisigo Rumaga yise 'Narakubabariye."
