Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Musa Ssali uzwi nka Bebe Cool cyangwa se Big Size batumiwe mu gitaramo kizahuza Abagande n'Abanyarwanda kizaba ku wa 19 Mata 2023.
Ni nyuma y'uko mu minsi ishize, Pamella agaragaje ibyishimo yatewe no kuba yari kumwe n'umukunzi we The Ben.
Iki gitaramo cy'imboneka rimwe, cyiswe "Uganda- Rwanda Border Re opening after party".
Si The Ben gusa umuhanzi nyarwanda uhanzwe amaso muri iki gihugu cya Uganda kuko muri iyi minsi abanyarwanda benshi bagiye kwereka ibyo bashoboye abagande.
Iki gitaramo kizaba nyuma y'ikiswe "Rukundo Egumeko" cyateguwe na Gen Muhoozi Kainerugaba, cyatumiwemo abahanzi nyarwanda, Bwiza, Kenny Sol na Massamba Intore.
Iki gitaramo kizaba ku wa 19 mata 2023 kibere ku kiyaga cya mbarara kuva saa mbili kugeza bitinze.
Abagande bategereje The Ben mu gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatatu.
