Yoga ni umukino ukorwa umuntu agafata umwanya wo gutekereza cyane (meditation, ) aho uhuza umubiri n’ibitekerezo mu guhumeka gake, no kuruhuka.
Yoga ikomoka mu Buhinde aho ikorwa mu byiciro bitatu: kunyeganyega, gutekereza cyane no guhumeka. ‘’Si imyotozo gusa ahubwo ni ukuvumbura ubwawe uwo uri we, isi n'ibiyikikije".
Ako ni agace kari mu ijambo rya minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi yabwiye inteko ya ONU/UN tariki 27/09/ 2014 ayisaba kwemeza umunsi mpuzamahanga wa Yoga.
Abantu benshi ku isi uyu munsi barizihiza ku nshuro ya karindwi umunsi mpuzamahanga wa Yoga, ariko kuwizihiza birongera kuba bidakomeye nanone kubera Covid-19.
Yoga ikiza umuntu?
Ikorwa mu myitozo y'ibice bitatu; guhumeka ugashyitsa mu nda, imyitozo ngororamubiri, n'umwitozo wo gutuza (meditation), muri uwo mwitozo niho hazamo ibintu byinshi birimo no kwiyaturiraho ibintu byiza.
Mu kwezi kwa 12/2014 ibihugu 177 muri ONU byemeje ishyirwaho ry'umunsi wa Yoga ku isi tariki 21/06 buri mwaka, ni wo munsi izuba ryaka amasaha menshi kurusha indi yose y'umwaka mu gice cy'isi cya ruguru.
Wizihijwe bwa mbere ku itariki nk'iyi z'uku kwezi mu 2015, icyo gihe i New Delhi mu Buhinde nibwo habaye umuhigo uriho kugeza ubu w'abantu benshi cyane bakoze Yoga bari kumwe, barimo na Narendra Modi.
Narendra Modi, uzwi cyane kuba umuntu ukunda Yoga, nawe uyu munsi yirinze kuyikorera ahari abantu benshi ahubwo atanga ubutumwa bw'uyu munsi akoresheje video
Uyu munsi kuwa mbere, yavuze ko Yoga yabaye icyizere kuri miliyoni z'abantu bari bahanganye n'iki cyorezo.
Ati: "Nta gihugu cyari cyiteguye ubwo Covid-19 yateraga. Muri ibi bihe bikomeye, twese twabonye ko Yoga yabaye inkomoko ikomeye yo kwigirira icyizere."
