UEFA EURO 2020: Ubutaliyani bwaraye butsinze Ubwongereza bwari mu rugo-Amafoto

UEFA EURO 2020: Ubutaliyani bwaraye butsinze Ubwongereza bwari mu rugo-Amafoto

 Jul 12, 2021 - 04:50

Umukino w’ishiraniro wabaye hahabwa amahirwe ikipe y’igihugu y’ubutaliyani birangira inatsinze kuri penaliti yegukana igikombe. Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose muri Euro 2020 n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma mu gihe Ubutaliyani bwegukanye igikombe cya 6 gikomeye kuko bufite ibikombe by’isi 4 na Euro 2.Bwaherukaga Euro muri 1968.  

Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani izwiho kutajenjeka iyo bigeze ku mukino wa nyuma wabereye I Wembley,yatsinze Ubwongereza kuri penaliti 3-2 nyuma y’aho iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

 

Ubutaliyani butahabwaga amahirwe mbere y’iri rushanwa,bwakoze akazi gakomeye buhangana n’Ubwongereza bwari bufite abafana benshi birangira bwegukanye igikombe cyabwo cya kabiri cya Euro.

Umutoza Roberto Mancini winjiye muri uyu mukino amaze imikino 33 adatsindwa,yakomeje kurinda agahigo ke yegukana iki gikombe cyongeye kugaragariza isi yose ko Ubutaliyani bwongeye kuzuka nyuma y’imyaka ishize bucumbagira.

Ubwongereza bwari imbere y’abafana,bwatangiye umukino butanga icyizere hakiri kare ubwo Luke Shaw yafunguraga amazamu ku munota wa 2 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Kieran Trippier.

Ibyishimo by’Ubwongereza bya kare byatumye bukanga abataliyani mu minota irenga 20 y’umukino yakurikiyeho gusa ntibwabasha kubona igitego cya kabiri.

Guhera ku munota wa 32 kuzamura,Ubutaliyani bwahise bwinjira mu mukino busatira ubwongereza karahava ariko umunyezamu Pickford ahagarara neza.

Ku munota wa 67 nibwo Ubutaliyani bwishyuye ku gitego cyatsinzwe na Leonardo Bonucci nyuma y’akavuyo kabaye mu rubuga rw’amahina rw’Ubwongereza,umupira uterwa n’umutwe na Verratti umunyezamu Pickford awukuramo usanga Bonucci aho yari ahagaze awohereza mu rushundura.

Ubutaliyani bwarushaga cyane Ubwongereza muri iyi minota ndetse bwakomeje kuyobora umukino gusa ntibwabasha kubona ikindi gitego.Iminota 90 yarangiye ari 1-1 hongezwaho indi 30 nayo itagize icyo itanga.

Nyuma y’iminota 120,hakurikiyeho penaliti aho Ubutaliyani bwatomboye gutera mbere y’Ubwongereza bwari bwinjije abakinnyi bo gutera penaliti nka Jadon Sancho na Marcus Rashford basimbuye Jordan Henderson na Kyle walker.

Penaliti ya mbere y’Ubutaliyani yatewe na Domenico Berardi arayinjiza hanyuma na Harry yinjiza iy’Ubwongereza.

Andrea Belotti yahushije iya kabiri y’Ubutaliyani hanyuma Harry Maguire yinjiza iy’Ubwongereza.

Iya 3 y’Ubutaliyani yinjijwe na Leonardo Bonucci mu gihe Ubwongereza bwakuwe mu mukino na Rshford wahushije penaliti igakubita igiti cy’izamu.

Federico Bernardeschi yateye penaliti ya 4 y’Ubutaliyani irinjira hanyuma Jadon Sancho atera iy’Ubwongereza arayihusha.

Ubwo Ubwongereza bwiteguraga gutaha,Jorginho yateye nabi penaliti y’Ubutaliyani umunyezamu Pickford ayikuramo hanyuma Bukayo Saka atera iya nyuma y’Ubwongereza umunyezamu Donnaruma ayikuramo bituma Ubutaliyani bwegukana Euro 2020 kuri penaliti 3-2.

Umutoza w’Ubwongereza yanenzwe na buri wese kubera abakinnyi yahaye gutera penaliti nta bunararibonye aho yabanje gukuramo Henderson ukuze akareka Saka agatera penaliti mbere ya Sterling na Phillips bakuze bihagije.

Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose muri Euro 2020 n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma mu gihe Ubutaliyani bwegukanye igikombe cya 6 gikomeye kuko bufite ibikombe by’isi 4 na Euro 2.Bwaherukaga Euro muri 1968.