U Burusiya burabyina intsinzi bukwena Ukraine n'u Burengerazuba bw'isi

U Burusiya burabyina intsinzi bukwena Ukraine n'u Burengerazuba bw'isi

 Sep 22, 2023 - 19:09

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin arakwena cyane Ukraine n'u Burengerazuba bw'isi avuga ko bikojeje isoni babaha ibihano by'ubukungu none ubwabo bukaba buhagaze bwuma mu gihe ibyo bihano ari bo biri kuzutaguza uhereye kuri Poronye irebanye ay'ingwe na Ukraine.

Iminsi 576 irihiritse u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi barasana ubudatuza mu ntambara u Burusiya bwatangijeho ku wa 24 Gashyantare 2022. Guhera icyo gihe, ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi byafatiye ibihano bitagira ingano u Burusiya bitewe niyo ntambara bwashoje.

Nyamara nkuko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yabitangarije inteko nshingamateko ye muri iki Cyumweru, yagaragaje ko ibihano byose bafatiwe byafashe ubusa, ko ahubwo kuri ubu ubukungu bwabo bwatangiye kurenga ikigero bwariho mu 2021 mbere y'ibitero bidasanzwe bya gisirikare batangije muri Ukraine, dore ko bo ariko babyita; kuko bavuga ko atari intambara.

Perezida Vladimir Putin aramwaza Uburengerazuba bw'isi bwabafatiye ibihano none bikaba aribo byagarutseho

Mu gihe Moscow yishimira kuba yarakwepye neza ibihano byose bafatiwe, kuri ubu barimo gucinya akadiho bitewe nuko Poronye yari umufatanyabikorwa w'ibanze kuri Ukraine, yatangaje ko itazongera kohereza intwaro muri iki gihugu, ngo bitewe nuko nabo bagiye kwihugiraho cyane.

Impamvu nyamukuru yatumye Poronye itazongera kohereza intwaro muri Ukraine, ni uko u Burusiya bwafatiwe ibihano byinshi bigatuma ibinyampeke byabo bitagera ku isoko, barangiza nabo bakarasa ibyambu hafi ya byose bya Ukraine, bigatuma nayo ibura uko igeza ibicuruzwa byayo ku isoko.

Perezida Zelenskyy n'igihugu cye ntibazongera kubona intwaro bahabwaga na Poronye

Nyuma yuko Ukraine inzira zayo nyinshi ziguye mu maboko y'Abarusiya, Ukraine yahise ijya gucuruza ibintu byayo muri Poronye, ibyatumye muri icyo gihugu ibintu biba byinshi birangije bibura abaguzi ibindi bitangira gupfa, bihita bibyara imyigaragambyo basaba ko Ukraine yahagarika kubyohereza. 

Kuri ubu, hari n'ibindi bihugu byakumiriye ibicuruzwa bya Ukraine, ibyatumye Perezida Zelenskyy yibasira ibyo bihugu birimo na Poronye ibishinja ko bivuga ibintu ntibibikore. Kuri iyi ngingo u Burusiya buri gucinya akadiho bavuga bati "Twarabwiye mwanga kumva, none dore ibihano mwaduhaye nimwe biri kuzutaguza".