M23 yongeye yambariye urugamba bundi bushya

M23 yongeye yambariye urugamba bundi bushya

 Jul 4, 2023 - 06:17

Nyuma yuko umutwe wa M23 usakiranye n'umutwe wa Wazalendo mu mpera z'Icyumweru gishize, kuri ubu baremeza ko bari maso ngo kuko FDLR iri kwisuganya ngo ibatere.

Amakuru avuga ko ku wa 02 Nyakanga umutwe wa M23 wakozanyijeho n'inyeshyamba za Wazalendo mu Mudugudu wa Nturo, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Sosiyete sivile muri kiriya gihugu ivuga ko ibintu byakomeje kuba bibi kugeza mu gitondo cyo ku 03 Nyakanga.

Muri iyo mirwano, bivugwa abagera 10 bahasize ubuzima mu gihe abandi bavuga ko banarenga. Ku rundi ruhande, kandi ku Cyumweru, itariki ya 2 Nyakanga, amakuru amwe n’amwe ava i Rutshuru yavugaga ko hagaragaye inyeshyamba za M23 amagana mu gace ka Kinihira, zerekeza i Jomba.

Ku bw'ibyo, Lt Col Alfred Musubao Muriro uri mu basirikare bakuru buyu mutwe, mu mashusho agaragaramo aha amabwiriza abarwanyi b’uriya mutwe, akaba yavuze ko abarwanyi bawo baryamiye amajanja, mu rwego rwo kwitegura ibitero by’umutwe wa FDLR witegura kubagabaho. 

M23 iravuga ko iri maso mu gihe hari amakuru ko FDLR yitegura kubatera

Muri aya mashusho yafashwe n’ikinyamakuru Kivu Press, Lt Col Muriro yumvikana avuga ko nka M23 badashaka kurwana, ariko nibaterwa na FDLR bazitabara. Ati: "Ntidushaka ko imirwano yongera gutangira, ariko nibaramuka baduteye nta yandi mahitamo tuzaba dufite."

Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko inyeshyamba za FDLR zikomeje kwisuganya gake gake, by’umwihariko mu bice M23 yahoze igenzura mbere yo kubivamo ikabisigira Ingabo za EAC. Bivugwa ko uku kwisuganya gushobora gusiga hubuye imirwano ikomeye hagati y’impande zombi.

M23 iritegura kurasana na FDLR mu gihe imaze iminsi mu mirwano n’indi mitwe y’abanye-Congo ishyigikiwe na Leta y’i Kinshasa, ari nako M23 ikomeje gusaba imishyikirano y'amahoro na Guverinoma ya DR-Congo ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bwarabihakanye.