UKRAINE vs RUSSIA: Guterana amagambo hagati ya Perezida Vuldmir Putin na Joe Biden

UKRAINE vs RUSSIA: Guterana amagambo hagati ya Perezida Vuldmir Putin na Joe Biden

 Feb 26, 2023 - 08:22

Guhangana mu magambo hagati ya Perezida w'u Burusiya Vuldmir Putin n'uwa Leta zunze ubumwe z'Amerika Joe Biden bivuye ku ntambara ya Ukraine bikomeje gufata intera.

Mu gihe intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n' Uburengerazuba bw'isi imaze kuzuza umwaka irwanwa, Joe Biden na Vuldmir Putin bakomeje ihangana mu magambo.

U Burusiya bushingiye ku nkunga ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikomeje guha Ukraine by'umwihariko Leta zunze ubumwe z'Amerika, bwahise bwivana mu masezerano yo gukumira no kugabanya intwaro kilimbuzi ya ' New START'.

Perezida wa USA Joe Biden n'uw'u Burusiya Vuldmir Putin 

Amerika nayo igendeye ku mwaka ushize itera inkunga Ukraine ndetse n'u Burusiya bukivana muri aya masezerano, Perezida Joe Biden yahisemo kugirira uruzinduko mu bihugu byo mu Burayi harimo na Ukraine mu rwego rwego rwo kwereka u Burusiya ko batiteguye kubihagarika.

     Vuldmir Putin ni iki yavuze kuri USA?

Tariki ya 21 Gashyantare 2023, ubwo Perezida w'u Burusiya Vuldmir Putin yari mu nteko nshingamatego y'u Burusiya 'Duma', aka yaravuze ko ibibazo byose u Burusiya bufite bubiterwa n'umuryango wo gutabarana wa OTAN uyobowe na USA kandi ko ariwo watangije intambara muri Ukraine.

      Perezida w'u Burusiya Vuldmir Putin

Mu minsi yashize kandi yakomeje kuvuga ko OTAN iri mu bihe byayo byanyuma kuko yenda gusenyuka bitewe nuko harimo ibihugu bitumvikana ubwabyo.

https://thechoicelive.com/u-burusiya-bwikuye-mu-masezerano-yo-kugabanya-intwaro-kilimbuzi

Mu ijambo rye kuri uwo munsi yatangaje ko akuye igihugu ke mu masezerano yo kugabanya intwaro kilimbuzi na USA kubera ko Abanyamerika ari abagambanyi.

        Niki Joe Biden yavuze ku Burusiya?

Ubwo Perezida Biden yari kumwe n'akaburu b'ibihugu byo mu muryango wa Bucharest Nine mu Burayi, nawe akaba yaravuze ko u Burusiya bwibeshya cyane ibyo burimo byose.

Biden yavuze ko u Burusiya bwakoze ikosa rikomeye ryo kwikura mu masezerano yo kugabanya intwaro kilimbuzi, nkayo bwakoze butangiza intambara muri Ukraine.

           Perezida wa USA Joe Biden 

Joe Biden akaba yarabwiye abakuru b'ibi bihugu ko OTAN izabarinda kandi ko u Burusiya ni bwibeshya bugakoresha intwaro kilimbuzi atari bo bazifite bo nyine, ko nabo bazahita bahura n'ingaruka.

Mu ijambo rye kandi akaba yarakunze kwita Vuldmir Putin umunyagitugu avuga ko imitegekereye ari iya kera ko igihe cyo kwigarurira ibindi bihugu cyarangiye.

Mu gihe intambara ya Ukraine n'u Burusiya tariki ya 24 Gashyantare 2023, yari yujuje umwaka irwanwa hakomeje kwibazwa byinshi mu gihe ibihugu byose byanze gusinya amasezerano y'amahoro kandi n'imirwano ikaba ikomeje umurego.