Kuri uyu 5 Mata 2023, nibwo Perezida wa Kenya William Ruto yasoje uruzindo yagiriraga i Kigali mu Rwanda kuva kuri uyu wa 04 Mata.
Ku munsi wa mbere w'ibiganiro ku bakuru b'ibihugu byombi, bakaba baraganiriye ku ngingo zinyuranye kandi basinyana n'amasezerano atandukanye ku bihugu byombi.
Naho kuri uyu wa 05 Mata, Abayobozi bombi basuye ishuri rikuru rya Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) ryigisha ubuhinzi riherereye mu Bugesera.
https://thechoicelive.com/ibyaranze-uruzinduko-rwa-perezida-william-ruto-i-kigali-mu-munsi-wa-mbere
Perezida William Ruto yari yasuye urubuga rw'Irembo areba imikorere yarwo ararushima cyane.
Ikindi kandi Perezida akaba yasuye Abanya-Kenya baba mu Rwanda, maze ababwira ko bakorera imiryango yabo n'igihugu cyabo.
Ku bw'ibyo, ubwo Perezida Paul Kagame yasezeraga kuri mugenzi we William Ruto, akaba yamusezeye mu cyubahiro kidasanzwe ndetse anabikora mu rurimi rw'Igiswayire.

Perezida Paul Kagame yasezeye mugenzi we wa Kenya William Ruto
Perezida Paul Kagame akaba yashimiye Perezida William Ruto kuba yarasuye u Rwanda ndetse anamusaba kuzagaruka, ati: " Uzagaruke mu Rwanda ni mu rugo."
Kuri iyo mpamvu, Perezida Ruto nawe akaba yashimye uburyo yakiriwe neza ndetse avuga ku bufatanye bw'u Rwanda na Kenya, ko buzakomeza gutera imbere.
Perezida Kagame yatunguye mugenzi we
Ubwo abakuru b'ibihugu bari mu kiganiro n'Abanyamakuru, Perezida Paul Kagame akaba yashyiriye ikirahuri cy’amazi Ruto, igihe yari afite ijambo, maze na we ajya kwizanira icye.
Perezida Ruto yamushimiye ati: "Murakoze cyane Bwana Perezida", anywa aya mazi maze akomeza ijambo rye.


Ubwo Perezida Paul Kagame yashyiraga amazi William Ruto
Ubusanzwe, Umukuru w’Igihugu agira umuntu we bwite uba ashinzwe kumuha serivisi nk’izii. Kubona bikorwa n’undi mukuru w’Igihugu bigaragara nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi.
Muri rusange uruzinduko rwa Perezida William Ruto rukaba rwarangiye abakuru b'ibihugu basinyanye amasezerano anyuranye, kandi Perezida Ruto akaba yaragaragarijwe urugwiro nk'ibisanzwe.
President Kagame hosts a State Banquet in honour of President William Ruto of Kenya. To watch the full speech https://t.co/LaMdwA2jfH pic.twitter.com/VloLH1G3G6
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 5, 2023
