Ibimenyetso simusiga byuko wabaye imbata y'imbuga nkoranyambaga

Ibimenyetso simusiga byuko wabaye imbata y'imbuga nkoranyambaga

 Oct 8, 2023 - 20:36

Abahanga mu by'ikoranabuhanga no mu buvuzi, berekanye ibimenyetso byakwereka ko nta kabuza wabaye imbata y'imbuga nkoranyambaga "Socio media".

Abahanga basobanura ko kubatwa n'imbuga nkoranyambaga; ari igihe umuntu ukoresha imbuga zihurizaho abantu benshi zirimo nka: Whatsapp, Instagram, TikTok, X, n'izindi zinyuranye, bimukomerera kuzigenzura, bigatangira kugira ingaruka ku bikorwa asanzwe akora bya buri munsi.

Abashakashatsi, bagaragaje ko kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga, bitavuze gucanganyukirwa mu mutwe gusa abandi bemera ko zishobora kubata bamwe kimwe nkuko hari abo zitabata.

Ku bw'ibyo, dore ibimenyetso bizakwereka ko nta kabuza wabaye imbata y'imbuga nkoranyambaga:

1. Kumara igihe kirekire ku mbuga nkoranyambaga: Abakoze ubushakashatsi, berekanye ko umuntu umara amasaha 5 ku munsi ku mbuga nkoranyambaga, aba yarabaye imbata. Ni mu gihe babonye ko ingimbi n'abangavu bamara nibura amasaha 9 kuri izi mbuga.

2. Gukomeza gutekereza ku mbuga nkoranyambaga nubwo waba utari kuzikoresha: Bigaragazwa ko umuntu wabaye imbata y'imbuga nkoranyambaga, niyo ari mu yindi mirimo, aba atekereza ku mafato yabonyeho, amavidewo n'ibindi.

3. Kumara igihe gito ukora ibindi bikorwa bitari ibyo ku mbuga nkoranyambaga: Umuntu watangiye kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga, iyo arimo gukora ibindi bikorwa, ntabitindamo kuko abigenera igihe gito.

4. Gukoresha imbuga nkoranyambaga mu mirimo yose waba urimo gukora: Ikizakubwira ko watangije kuba imbata yizi mbuga, ni uko buri gikorwa cyose uba urimo, uba uri kuzikoresha. Haba mu ishuri, uri kuganira n'inshuti ndetse n'ibindi bikorwa.

5. Kumva utameze neza kandi unaniwe igihe utari ku mbuga nkoranyambaga: Abantu babaswe nizi mbuga, usanga iyo yabuze 'internet' cyangwa se umuriro wamushiranye, aba ari kwiyumva nabi ndetse yumva asa n'umuntu urwaye.

6. Gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe uri gukemura ikibazo cy'amarangamutima yawe: Aha bigaragazwa ko abantu babaye imbata y'izi mbuga, iyo hari ikintu kitagenze neza kuri we cyangwa se hari umuntu batumvikanye, yumva yatuza ari uko agiye kuri Instagram cyangwa ahandi.

Ku rundi ruhande, abahanga berekana ibindi bintu bishobora gutuma uba imbata y'imbuga nkoranyambaga:

A. Gushaka kwihindura undi wundi binyuze mu kugerageza ibintu bishya no kubisangiza abandi kuko wabibonye kuri izo mbuga.

B. Gusangiza amafoto n'amavideo bagenzi bawe: Kwerekana amavidewo wakunze, gusangiza amafoto yawe; abantu bakabikunda, biri mu bigusunikira kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga.

C. Kugira ubwoba bwo kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga: Abantu baba bafite ubwoba bwo kuba batakaza ababamukurikira, bikabasusunikira buri gihe ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso simusiga byakwemeza ko wabaye imbata y'imbuga nkoranyambaga, bitabujije ko hari n'ibindi bimenyetso tutavuze. Ubutaha tuzagaruka kubyo wakora mu gihe wabaye imbata, ndetse nibyo wakora kugira ngo utazabatwa n'imbuga nkoranyambaga.