Apr Fc ibura inkingi zayo za mwamba 4 irasabwa gutsinda amakipe yose

Apr Fc ibura inkingi zayo za mwamba 4 irasabwa gutsinda amakipe yose

 Oct 31, 2021 - 06:19

Apr Fc nubwo ibura abakinnyi bane mu b'ingenzi umuyobozi wayo yasabye abakinnyi gutsinda buri kipe bahuye.

Ubwo umuyobozi w’icyubahiro wa Apr Fc Gen James Kabarebe yatangaga impanuro ku basore b'iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagize icyo asaba iyi kipe mbere y’uko batangira Shampiyona kuri uyu munsi.

Gen James Kabarebe yagize ati “Tugiye gutangira umwaka nkuko twasoje ushize ari nako dukomeza gutsinda ibitego byinshi nkuko twasoje ubushize. Tugomba kujya tubitsinda ikipe yose duhuye nayo kuburyo ikipe izajya ijya guhura na Apr Fc iziko iri butsindwe byinshi".  Uyu munyacyubahiro yasoje avugako"Ibyo ngibyo bizagerwaho kuko mufite abatoza beza n’ababafasha tubifurije amahirwe masa kandi tuzongere dutware igikombe."

Uwo ni umuyobozi w’icyubahiro wa Apr Fc wabahaga impanuro mbere y'uko bahura na Gicumbi fc ku isaha ya saa 15:00.

Iyi kipe ya Apr Fc igiye gukina na Gicumbi Fc ibura intwaro zayo 4 zirimo Kapiteni Jacques Tuyisenge, Fitina Ombalenga, Mugisha Bonher na Byiringiro Lague ushidikanywaho.