Eswatini: Hashyizweho ingamba zikarishye zirimo imikwabo yo gufunga abigaragambya

Eswatini: Hashyizweho ingamba zikarishye zirimo imikwabo yo gufunga abigaragambya

 Jun 29, 2021 - 23:51

Mu bwami bwa Eswatini yahoze yitwa Swaziland, ingoma zahinduye imirishyo ku buryo Leta yashyizeho isaha ya saa cyenda kuba ubucuruzi bwafunze noneho abaturage bagatangira gutaha mu ngo.

Abadashaka ubwami bwa Mswati wa gatatu wimye iyo ngoma mu 1986 bakamejeje mu myigaragambyo simusiga ishaka ko hajyaho repubulika. Imyaka 35 ayoboye ubwo bwami ariko rero kur iyi nshuro ntibiza kumworohera kuko imyigaragambyo ifite imbaraga zidasanzwe. Inkuru zanditswe n’ibitangazamakuru mpuzamahanaga birimbo Aljazeera, Reuter,Cnn na BBC y’abongereza biri kugaruka ku ngamba zashyizweho (curfew) zirimo gufunga ibikorwa byose by’ubucuruzi ku isaha ya saa cyenda z’igicamunzi abaturage bagataha mu rwego rwi guhosha imiyigaragambyo. Saa kumi za mu gitondo niyo saha yo gufungura ubucuruzi.

 

Kuki bigaragambya?

Abiyita ko baharanira ubwisanzure na demokarasi barashaka ko ingoma y’ubwami ijya ku iherezo hakajyaho repubulika iyobowe na perezida. Ibi rero biraza gushyira ku iherezo ubwami bwari bumaze imyaka ibarirwa mu binyejana bibiri kuko bwatangiye mu kinyejana cya 19 none ubu turi mu cya 21. Ikindi bifuza ko amashyaka yose yakwemererwa mu gihugu, ibi bikaba bihabanye n’ibyari bisanzwe.

 

Hari amashusho akomeje gucicikana y’abaturage bigaragambya batwika amapine, bagafunga imihanda yo mu mujyi wa Manzini no muri Matsapha. Minisitiri w’intebe yagize ati:’’iyi myigaragambyo mubona irimo abagizi ba nabi, ntabwo tuza kubyihanganira’’.

Ubucuruzi bwategetswe gufungwa saa cyenda n’igice ikaba saa saba  n’igice ku isaha mpuzamahanga ya GMT. Abataurage bategetswe kuba bari mu rugo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo nibwo bemerewe gusohoka mu mazu yabo. Amashuri yose yafunzwe kandi ntibazi igihe azongera gufungurirwa.