T-Pain yahuye n’agahinda gakabije mu gihe cy'imyaka ine ubwo Usher yanengaga umuziki we

T-Pain yahuye n’agahinda gakabije mu gihe cy'imyaka ine ubwo Usher yanengaga umuziki we

 Jun 23, 2021 - 06:21

Faheem Rasheed Najm wamamaye nka T-Pain yatewe agahinda gakabije n’ukuntu Usher yamunenze ko atazi kuririmba ahubwo akoresha ibizwi nka Auto-tune.

T-Pain ni umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi na producer. Album ye yise’’Rappa Ternt Sanga’ yo mu 2005 yarakunzwe no mu 2007 asohora indi yise’’Epiphany’’ yaje kuba iya mbere kuri Billboard 200 chart.

Ubwo yari mu kiganiro na Netflix kitwa ‘’This is Pop’ T-Pain yavuze ko hari imyaka ine yabayeho mu gahinda gakabije nyuma y’uko Usher anenze imiririmbire ye. Nyuma ahuye na Usher bamaze guhura hari byinshi byahindutse mu miririmbire ye.

Mu 2013 bahuriye mu ndege bahita baba inshuti. Mbere y’uko amunenga yabanje kugirango n’imikino ariko abonye byafashe indi ntera nibwo yababaye cyane. Usher ati:’’uri umuswa kandi usebya abahanzi’’. T-Pain yemeye ko akoresha Auto-Tune ariko yatangiye kubireka. Guhera mu 2005 nibwo T-Pain yatangiye gukoresha iryo koranabuhanga ariko ryari ryaratangiwe gukoreshwa mu 1998 ari Cher warikoresheje mu ndirimbo yakunzwe yitwa’’Believe’.

 Reba hano indirimbo ya T-Pain na Akon