Kuri uyu wa 11 Kamena, nibwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy mu ijambo ageza ku banyagihugu buri mugoroba yashimiye ingabo ze, maze atangaza ko ibitero byo kwirukana ingabo z'u Burusiya byatangiye kugera ku ntego.
Biratangazwa ko Ukraine yabonye intsinzi yabo ya mbere muri ibyo bitero bishya mu byaro bitatu byo muri Donesk mu gace ka Blahodatne na Neskuchne, ari nako batangaje ko bafashe agace ka Makarivka ndetse batera intambwe ziri hagati ya metero 300-1500.
Nubwo Ukraine iri kwemeza ibi byose, ku ruhande rw'u Burusiya nta kintu na kimwe bari batangaza.
Ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru kuri Perezida Vladimir Putin
Hagati aho, Perezida Kim Jon Un wa Koreya ya Ruguru yamenyesheje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya ko amushyigikiye mu ntambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine, amuremamo icyizere cy’uko uko byagenda kose azayitsinda.

Perezida Kim Jon Un yahaye ubutumwa bwo kwifatanya mu ntambara na mugenzi we w'u Burusiya Vladimir Putin
Ibiro Ntaramakuru by’abanya-Koreya (KCNA) byasubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru agira ati: "Muri iki gihe urugamba abaturage b’u Burusiya bahanganyemo n’ibibazo ndetse n’imbogamizi ziterwa n’ingabo z’abanzi zigerageza guhungabanya ubusugire bw’igihugu, umutekano n’ubuzima bw’amahoro biri mu cyiciro gishya gikomeye ".
"Ubutabera buri gihe buzatsinda, kandi abaturage b’u Burusiya bazakomeza gusingiza amateka y’intsinzi."
Kim Jong Un by’umwihariko yashimangiye ko ubucuti busanzwe hagati y’igihugu cye n’u Burusiya bwahindutse "umutungo ukomeye w’igihe kirekire."
