Mu ntambara ya Ukraine n'u Burisiya bageze ku munsi wa 594, aho u Burusiya bwubikiriye Ukraine bukayirohaho ibibombe biremereye mu bice binyuranye. Ibi bibaye mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bitera inkunga Ukraine byerekeje amaso yabyo mu burasirazuba bwo hagati mu ntambara, aho ubutaka bwa Israel buri guhindukizwa na bombe za Hamas.
Mu ijoro rya cyeye, Ingabo z'u Burusiya zasutse umuriro wa bombe za rutura mu migi itandukanye ya Ukraine irimo: Odesa, Mykolaiv na Kherson hakoreshejwe dorone zirenga 36 z'ubwiyahuzi. Oleh Kiper Guverineri wa Odesa yavuze ko ibikorwaremezo bitagira ingano byashyizwe hasi, nubwo atatangaje abahitanwe n'icyo gitero.
Perezida Vladmir Putin yaba ari we wacanze amakarita ye mu burasirazuba bwo hagati
Ibi bitero by'akasamutwe byakozwe mu gihe mu Nteko y'Umuryango w'Abibumbye (UN) barimo baganira ku bindi bitero karahabuka byakozwe n'u Burusiya mu gace ka Hroza mu Majyaruguru y'umugi wa Kharkiv ku wa Kane w'icyumweru cyashize, aho abantu 52 bahise bahasiga ubuzima, bakavuga ko ari ibyaha by'intambara.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy akaba yatangaje ko intambara iri muri Israel ari u Burisiya bubyihishe inyuma kugira ngo bahungabanye umudendezo w'isi. Ni mu gihe kandi n'ubundi amakuru ari kuvuga ko Iran isanzwe ifasha u Burusiya mu ntambara, nayo ikomeje gutungwa intoki ku ntambara iri muri Israel.