Ku wa 28 Kamena 2022, ni bwo umutwe wa M23 wigaruriye umugi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Icyakora, M23 mu minsi ishize bashyikirije uyu mugi Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), nyuma yo gusabwa kuva mu bice byose wari warigaruriye.
Magingo aya rero, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima Kongba uyu mujyi uherereyemo, aheruka kwandikira inzego zirimo urw’iperereza (ANR) ndetse n’urw’abinjira n’abasohoka (DGM) zahoze zikorera muri uriya mujyi, azisaba kwitegura kugaruka mu mirimo.
Mu nyandiko ye ati "Nejejwe no kubamenyesha ko ibikorwa byanyu bizongera gusubukura mu minsi iri imbere mu gihe ibisabwa byatangajwe n’Ingabo z’akarere bizaba byamaze kujya mu buryo."

Aho bukera M23 na FARDC barongera gucakiranira muri Bunagana
Ku ruhande rwa M23 nabo ntibatindijemo kuko bahise basohora itangazo biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, aho yatangaje ko abakozi ba Guverinoma ya RDC nibaramuka bakandagiye muri Bunagana Ingabo zayo zizabahagarika.
Ati: "M23 ifata kuba abakozi ba Guverinoma ya RDC baba ku butaka bwacu nk’ubushotoranyi, bityo iki gikorwa kizahagarikwa hisunzwe amabwiriza asobanutse yahawe inzego z’umutekano zayo."
Lawrence Kanyuka yongeyeho ati "M23 izirwanaho mu guhangana na gahunda iyo ari yo yose ya Guverinoma ya RDC yo gushoza intambara, kandi izakomeza kurinda abaturage bo mu duce igenzura."
Mu gihe M23 itangaza ko icyo ishyize imbere ari ibiganiro by'amahoro mu buryo bwo gukemura amakimbirane, bigaragara ko Leta ya DR-Congo idakozwa ibyo kuganira na M23, ko ahubwo bagomba gutsindwa binyuze mu mirwano.
