U Burusiya bwirukanye burundu umutwe wari wagabyeyo igitero

U Burusiya bwirukanye burundu umutwe wari wagabyeyo igitero

 May 24, 2023 - 07:48

Guverinoma y'u Burusiya yatangaje ko yaranduye umutwe witwaje intwaro wari winjiye mu Burusiya uvuye muri Ukraine.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gicurasi nibwo mu gace ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka na Ukraine kagabweho igitero n'abarwanyi byemezwa ko bari bavuye muri Ukraine.

Kuri ubu, u Burusiya bwatangaje ko bwasenye uwo mutwe burundu ndetse bwerekana n'amafoto y'imodoka za gisirikare zatawe cyangwa zangiritse zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika), zirimo n'imodoka zo mu bwoko bwa Humvee zikorwa n'Amerika.

Imodoka u Burusiya bwerekanye ko ari izo muri Amerika zari zifitwe nabo barwanyi 

Ku runde rwa Amerika yahise ihakana ko itigeze itera inkunga uwo mutwe maze ishimangira ko "idashishikariza cyangwa ngo ifashe ibitero imbere mu Burusiya".

Ku rundi ruhande, u Burusiya buvuga ko 70 bagabye igitero bishwe, ndetse bwashimangiye ko abo barwanyi ari Abanya-Ukraine.

Ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo, ndetse ivuga ko amatsinda abiri yitwara gisirikare y'Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ari yo yagabye icyo gitero.

Abarwanyi bari binjiye mu Burusiya bahabijwe

Kuri iyi mpamvu, mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y'umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura.

Magingo aya uyu mutwe witwaje intwaro uje mu gihe, u Burusiya bumaze iminsi butangaje ko bwigaruriye umugi wa Bakhmut ibintu Ukraine ikomeje guhakana.