Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Leta zunze umwe za America Ne-Yo uherutse mu Rwanda 2019 mu gitaramo cyo kwita izina yatangajeko yakifujeko indirimbo ya Wizkid na Tems Essence yakabaye iye.
Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Indirimbo nakwifuje kwandika Wizkid- Essence ft Tems”
Akomeza ati “Ni indirimbo zumvikana , wayisubizamo inshuro 17 ntugire icyo urenzaho, urabireka bikaba rwose.Nakifuje kuba narayigizeho igitekerezo bwa mbere. Nahuye nawe (Wizkid) rimwe twihuta , dtacyeka atanyibuka . Ariko uriya musore ndamwishimira uburyo arimo gutera imbere.”
Ne-Yo asoza avuga ati “Ni umwe mu kiragano gishya ntewe ishema no kumuvuga kandi ndamwubaha”.

Ne-Yo arifuza ko indirimbo Essence ya Wizkid na Tems yakabaye yarayigizemo uruhare (Net.photo).
Ibi Ne-Yo yabitangaje nyuma yuko indirimbo ya Wizkid na Tems yitwa Essence ikomeje guca ibintu ikaba indirimbo ikunzwe cyane muri Africa no ku isi muri rusange.

Wizkid akomeje guhabwa ibihembo byinshi abikensha indirimbo ye na Tems yise Essence (Wizkid Instagram photo)
Essance ya Wizkid na Tems
