Impamvu ari ingenzi kwandikira ubutumwa inshuti yawe mu gitondo

Impamvu ari ingenzi kwandikira ubutumwa inshuti yawe mu gitondo

 Feb 26, 2023 - 05:31

Dore akamaro ko kwandikira ubutumwa bugufi mu gitondo umuntu muri inshuti,si ngombwa igitsina runaka buri wese yabikora.

Abahanga mu mibanire y'abantu bagaragaza ko urukundo rw'abantu rushingiye ku itumanaho. Basobanura ko utavugana n'umuntu umubano wanyu hari ikigero utageraho.

Urubuga rwa interineti Pyschology today rugaragaza ko kwandikira umuntu ubutumwa bugufi burimo; igitondo kiza, Umunsi mwiza, ijoro rihire ndetse n'ubundi, bufite icyo bwongera ku mubano w'abantu.

Dore impamvu ari ingenzi kwandikira umukunzi wawe ubutumwa bugufi mu gitondo:

1. Abantu bamara amasaha menshi kuri telefone

Muri ibi bihe by'ikoranabunga rigezweho abantu benshi amasaha hafi ya yose bayamara bafite telefone zabo mu biganza.

Akenshi usanga bamwe bari ku mbuga nkoranyambaga, kuri YouTube , bakora n'ibindi bintu binyuranye muri telefone zabo. 

None ni kubera iki utamuha ubutumwa bugufi igihe ari kureba muri telefone ye akabona ubutumwa bwawe?

2. Bigaragaza urukundo ukunda umuntu

Kwandikira ubutumwa bugufi inshuti yawe mu gitondo bigaragaza ingano y'uko umwiyumvamo.

Si ngombwa igitsina runaka ngo abe ari cyo kibikora ahubwo buri wese yabikora.

Ni ibisanzwe mu mico y'abantu iyo bahuye barasuhuzanya, kuko baba batararanye kandi niyo mwaba mwararanye mu ijoro habamo byinshi mu mubiri w'umuntu. N'ingenzi rero kwandikira umuntu mu gitondo umubaza uko yaraye.

3. Kwandikira inshuti mu gitondo bigaragaza ikiri mu mutwe wawe

Iyo uri mu rukundo n'umuntu ni ingenzi kumenya icyo inshuti yawe itekereza ku bintu runaka nicyo ari gutekereza muri iyo minsi.

Umubano ugomba kuba ubuhungiro ku bibazo by'isi, ikindi kandi urukundo rwawe rugomba gutanga ihumure, niyo mpamvu n'akazi kadakwiye kuba urwitwazo.

Ntabwo rero watanga ihumure ku muntu utazi uko ari gutekereza muri we, ariko wanditse ubutumwa mu gitondo ashobora kumenya uko umeze akaba yagufasha. 

4. Kwandika ubutumwa mu gitondo ntacyo bisaba

Abenshi batekereza ko kwita ku nshuti bisaba amafaranga y'ikirenga, ariko siko bimeze.

Iteka ntawe ugusabye kumuha indabyo za buri munsi cyangwa se ngo musohoke ahantu runaka,nubwo nabyo bifite akamaro kabyo.

Kwandika gusa waramutse ute mukunzi, wirirwe neza, n'andi magambo, ni ibintu byoroshye bidasaba byinshi kandi bihindura byinshi ku mubano wawe nuwo muri mu rukundo.

Nubwo kwandika ubutumwa bugufi mu gitondo ari byiza ariko ntibivuze ko niba utabikora cyangwa se utabikorerwa udakunda cyangwa se udakunzwe.

Bitewe n'umubano wawe nuwo muri mu rukundo kuko hari uko mutwara umubano wanyu kandi bikagenda neza. Gusa abahanga baba barakoze ubushakashatsi bakareba ijanisha rinini bakabona ku byanzura.

Inama nkizi akenshi ziba zifunguye kuri buri umwe, ushobora kugira ibyo wongeraho bitewe n'umukunzi wawe uko ameze. Gusa izi nama zirafasha uzagerageze urebe.