Kuva kuwa 24 Gashyantare 2022, intambara muri Ukraine irarimbanyije, iminsi ibaye 54 ingabo z’Uburusiya zitete.
Uburusiya bwagabye igitero kuri Ukraine.
Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zabo zasenye uruganda rw’amasasu I Darnytskyi kamwe mu bice byegeranye n’umurwa mukuru Kyiv.
Uburusiya bwavuze ko ingabo zabwo zasoje urugamba mu ntara Mariupol, bwavuze ko kandi hasigaye umubare muto w'ingabo za Ukraine zitaramanika amaboko ariko nazi zikaba zihishe mu ruganda rukora ibyuma ruherereye Mariupol.
Yongeyeho ko niba ingabo za Ukraine zisigaye muri Mariupol zirambitse amaboko guhera saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ubuzima bwazo buraza kurokoka ariko ngo nizikomeza kwinangira, ziraza kugabwaho igitero n’Uburusiya kuko buzi aho zihishe.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ashobora kureka ibiganiro by’amahoro byategurwaga.
Perezida wa Ukraine, Zelenskyy yavuze ko ashobora kuva mu biganiro by'amahoro n'Uburusiya niba abasirikare ba Ukraine muri Mariupol bakomeje kwicwa ndetse hakaba harimo no kwicwa abasivili.
Yavuze ko ibintu byabereye i Mariupol atari ubu muntu, anasaba ibihugu by’Uburayi gutanga intwaro nyinshi ku ngabo za Ukraine kugirango bakomeze kwirwanaho.
Uburusiya bwarekuye zimwe mu mbohe bwari bufite.
Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Jenerali Igor Konashenkov tavuze ko bashyize mu bikorwa icyifuzo cya Perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdoğan wari wasabye ko uburusiya bwarekura imbohe bwari bwarafungiye mu misigiti itandukanye muri Mariupol ziganjemo abanya Ukraine, Turkey, Moldova, Azerbaijan, Armenia, Belarus, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan, Turkmenistan, Uzbekistan n’abandi ko bagomba kurekurwa igitaraganya. Uyu mu minisitiri yavuze ko ibyo Turkey yabasabye babikoze kandi neza, ubu intambara ikaba ikomeje ku barwanyi ba Ukraine.
Ubukene bukomeje kwiyongera kuri Ukraine.
Umujyanama wa Perezida mu bukungu Oleh Ustenko, yatangaje ko Ukraine yasabye ibihugu bya G7 inkunga ingana na miliyari 50 z’amadolari y’Amerika kugirango ibashe kuzahura ingengo y’imari iki gihugu cyari gisanzwe gikoresha kubera ibibazo cyatewe n’intambara y’Uburusiya.
Ibihugu bigize umuryango wa G7 ni Canada, France, Germany, Italy, Japan, United Kingdom (Ubwongereza)na United States of America.
Ibi Oleh Ustenko yabivugiye kuri televisiyo y’igihugu ya Ukraine.
Abasivili ntibakibasha guhunga.
Minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine, Iryna Vereshchuk yavuze ko kugeza ubu nta buryo na bumwe bugihari bwa guhungisha abasivili intambara ya Ukraine n’uburusiya kuko ibihugu byombi byananiwe kumvikana uburyo bwo gushaka amahoro ahubwo ko abaturage bakomeje kuhaburira ubuzima.
Umujyi wa Kyiv umaze kwangirika kubera ibisasu bihaterwa ubutitsa.
Inganda zangijwe n’ibitero by’Uburusiya.
