Olivier Kwizera yabwiye thechoicelive ko atarimo ateretana na Kayesu Shalon Manzi uzwi nka Shazi kuri Instagram. Ati:”Ni inshuti yange bisanzwe kuko ntabwo tuziranye mu buryo buhambaye”. Ikiganiro kinikije hari abasabye Kayesu Shalon gusaba Olivier kubaririmbira. Yarabikoze kuko akunda umuziki. Uyu munyezamu w’imyaka 27 avuga ko nyuma y’ubuzima bwo mu kibuga aba agomba kubaho uko ashaka. Ati:”Ndi umuntu ngomba ngomba kwisanisha n’inshuti zange tukaganira”.
Hari ku itariki 20 Kanama ubwo yasezererwaga mu mwiherero w’Amavubi.
Reba hano ikiganiro wumve ukuntu avuga ko yarenganyijwe ndetse icyamamare gikwiriye kubaho uko gishaka
