Urugendo rw'umushoramari Anet watangije ibihumbi 300 akaba atunze miliyoni 500Frws-Video

Urugendo rw'umushoramari Anet watangije ibihumbi 300 akaba atunze miliyoni 500Frws-Video

 Jun 22, 2021 - 03:51

Annet yatangije ibihumbi 300 by’amafaraga y’u Rwanda mu 2015 none ubu ni rwiyemezamirimo ufite inzu yakira abashyitsi (Kigali Top Motel) ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali ahitwa ‘Kagugu’’.

Mu gusobanura aho yahereye avuga ko yatangiye abika ku mushahara yahembwaga aza kwiyemeza gutangira gushora mu bucuruzi bwa resitora. Ati:’’Nahereye ku mafaranga make kandi nahuriye kuri resitora’’.

Uko yatangiye

Yarangije amashuri yisumbuye mu 2015 abona akazi. Ati:’nari mfite amasezerano y’akazi y’umwaka narizigamiraga noneho amasezerano arangiye niyemeje gutangira resitora’’. Avuga ko yizigamiye ibihumbi 300 ari nabyo yahereyeho. Yakoze resitora abyita imikino abona abakiliya benshi biramutungura. Annet avuga ko akomoka mu karere ka Kirehe akaba agifite ababyeyi be bose kandi yahaye akazi abo bavuka mu gace kamwe.

Reba ikiganiro wumve uko watangiza amafaranga ufite ugatera imbere