Mu ijoro ryakeye nibwo hagaragaye amashusho ya Will Smith akubita urushyi Chris Rock wari uvuze nabi umugore we Jada Pinkett Smith maze amashusho asakara hose agaragaza ndetse abantu benshi bagenda batanga ibitekerezo uko babyumva.
Umwana wa Will Smith, Jaden Smith yagaragaje ko yishimiye uko papa we yakubise urushyi uyu munyarwenya maze ajya kurukuta rwe rwa Twitter abisangiza abamukurikira.
Jaden Smith yagize ati “Uko niko dukora” ni ifoto yagaragaza se umubyara akubita urushyi uyu munyarwenya.
Usibye Jaden Smith wabyishimiye, abaraperi Da Baby, 50 Cent n’abandi berekanye ko babyishimiye cyane.
Nubwo ibitangazamakuru byo hanze byatangiye kwandika ko Chris Rock yaba yitabaje polisi ngo ikurikirane iki kirego, inshuti ze za hafi zavuze ko ari ibihuha.
Jaden Smith yishimiye ko se yakubise uwari wibasiye mama we.
View this post on Instagram
