Perezida Kagame ari muri Bahamas

Perezida Kagame ari muri Bahamas

 Jul 8, 2023 - 03:43

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari mu birwa bya Bahamas aho yitabiriye ibirori by'ubwingenge muri iki gihugu.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari mu Birwa bya Bahamas aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge cyakuye ku Bwami bw'u Bwongereza bwabakoronije guhera mu 1718.

Perezida Kagame akaba yakiriwe mu musangiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Philip Davis n’umugore we Ann Marie Davis mu murwa mukuru w'iki gihugu Nassau.

Perezida Kagame ari muri Bahamas 

Umukuru w'igihugu kandi akaba yagiye muri iki gihugu nyuma yuko yari yanitabiriye inama y'abakuru ba Guverinoma bo mu muryango CORICOM muri Trinidad and Tobago. 

Muri iyi nama kandi ya CORICOM akaba yaraboneyeho agahura n'abandi boyozi b'ibihugu binyuranye harimo Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubutwererane ibihugu byombi byashyizeho umukono muri Mata 2022.

Umukuru w'igihugu yakiriwe na Minisitiri w'intebe wa Bahamas kuri uyu wa Gatanu