Mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe akaba yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba na M23 mu bitaro bya Goma.
Ubwo yageraga mu bitaro abasirikare barwariyemo akaba yagize ati "Noherejwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ngo nze kubareba, kandi ko umutima wacu uri kumwe namwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za DR-Congo FARDC Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe
Gen Tshiwewe akaba kandi yabashimiye ubutwari bwabaranze ku bw’akazi ko kurwanira Igihugu bakoze. Ati " Kubyo mwakoze, Igihugu kigomba kugira ibyo kizabaha."
Yavuze ko kandi hari amafaranga bagomba kuzahabwa, ndetse ko ibikorwa byo kuzabavuza byose Leta izabyishyura ndetse no kubakurikirana kugira ngo bazagaruke mu buzima busanzwe.
DRC irasaba ko manda y'ingabo za EAC yongerwa
Kuri uyu wa 11 Mata 2023, mu kiganiro n'Abanyamakuru, nibwo Patrick Muyaya Umuvugizi wa Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho yatangaje ko manda y’ingabo za EAC igomba kongerwa kugira ngo intego yatumye ziza muri iki gihugu igerweho.
Patrick Muyaya, akaba yerekanye ko DRC ishaka ko manda y’ingabo za EAC yongerwa amezi atatu mu gihe hagitegerejwe ko M23 ikurwa mu turere twose yari ifite.

Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w'itumanaho muri DRC
Ku bw'ibyo akaba yavuze ko Guverinoma ya Congo yemeza ko kuri ubu ari “uguhindura intego z’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kugirango haboneke umusaruro utegerejwe.”
Amasezerano y’ Ingabo za EAC yashyizweho umukono ku nshuro ya mbere yavugaga ko amezi atandatu narangira bataragera ku ntego, ayo masezerano ashobora kongerwa.
Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zikaba zaragiye muri Congo mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gihugu, aho amasezerano yavugaga ko zizajya zijya mu bice umutwe wa M23 warekuye kandi bikaba ari nako biri kugenda.
M23 ikomeje kurekure ibice yari yarafashe
Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, ukomeje kurekura ibice bitandukanye wari warigaruriye.
Laurence Kanyuka Umuvugizi w'umutwe wa M23 mu bya Politiki, yatangaje ko bemeye kuva mu mu gace ka Kitchanga muri Masisi, mu rwego rwo gushakira igihugu cyabo amahoro, no guhosha intambara nk’uko byasabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda.
Mu gihe M23 yarekuraga aka kagace ka Kitchanga muri Masisi, ingabo za EAC nazo zikaba zahise zihatera amatako mu rwego rwo kugarura amahoro.

Umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe
Magingo aya, nubwo M23 iri kurekura ibice yari yarafashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'amahoro yasinywe Nairobi na Luanda hagati yabo na Leta ya Congo, ariko magingo Guverinoma ya Congo yo nta gikorwa na kimwe yari yatangira gukora mu rwego rwo kubahiriza aya masezerano.
Nubwo Leta ya Congo itari yatangira kugira icyo ikora, ariko imwe mungingo zaya masezerano avuga ko M23 izava mu bice yafashe hanyuma ibindi bigakurikiraho.
Magingo aya hategerejwe kureba icyo uku kwikura mu birindiro k'umutwe wa M23 niba bizahagarika imirwano ndetse bikagarura amahoro muri iki gihugu.
