Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2023.
Aho i Kanombe, akaba yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh.
Perezida Hichilema yakomereje ku biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, aho yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema
Uruzinduko rwa Perezida Hakainde Hichilema rubaye nyuma y’igihe kirenga umwaka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiriye uruzinduko muri Zambia.
Byitezwe ko kandi Ku wa Gatatu, Perezida Hichilema azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu 1994.
Ku munsi wo ku wa Gatatu kandi byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bazagirana ibiganiro mu muhezo nyuma bakaba bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Iki kiganiro kikaba kizibanda ku mubano w’u Rwanda na Zambia, n’ingamba zihari zo gukomeza kuwagura no kuwubyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Hakainde Hichilema rukaba rugamije kurushaho gushyigikira umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Zambia.

Perezida Kagame Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema mu ruzinduko rw'iminsi ibiri
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bazanakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zinyuranye.
Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Hichilema yitezweho gusura icyicaro cya Norrsken Rwanda kugira ngo yihere ijisho ibyo u Rwanda rukomeje gukora mu kwimakaza uguhanga udushya no guteza imbere abikorera.
Perezida Hichilema nanone azitabira inama yiga ku ikoranabuhanga ry’urwego rw’imari ridaheza (IFF), yatangiye kubera i Kigali kuri uyu wa Kabiri.
Ari nako kandi azanasura icyanya cyahariwe inganda cya Kigali (KSEZ), giherereye mu Karere ka Gasabo, mbere yo gusoza uruzinduko rwe.
