Uhujimfura Claude ureberera inyungu z’abahanzi wasangije amakuru y’uburwayi bwa Mico The Best yavuze ko afite umunaniro ukabije ku buryo yasabwe gufata umwanya uhagije akaruhuka akazongera gusubukura ibyo bikorwa namara gutora agatege. Tuyisenge Prosper yavukiye I Gikondo mu karere ka Kicukiro ariko ababyeyi bakomoka ahahoze hitwa Nyakizu. Yatangiye umuziki mu 2007.

Indirimbo yamenyekaniyeho ni’Umuzungu’’yakozwe na nyakwigendera Dr Jaques wakoreraga muri F2K studio. Mico The Best ni umwanditsi w’indirimbo, producer akaba anakunze gusohora indirimbo zikarikoroza ku bazinenga kwigisha ibikorwa by’ishimishamubiri nubwo akunze kuvuga ko abantu bazibeshyaho bakazisobanura uko bitari.
Reba hano'Amabiya''
