Mico The Best yafashwe n’umunaniro ukabije asubika ibikorwa bya muzika igitaraganya
Mico The Best yafashwe n’umunaniro ukabije asubika ibikorwa bya muzika igitaraganya

Mico The Best yafashwe n’umunaniro ukabije asubika ibikorwa bya muzika igitaraganya

 Jun 23, 2021 - 07:22

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa KIKAC Music ltd rivuga ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi akaba yahise asubika ibikorwa byose bya muzika birimo kumenyekanisha indirimbo ye nshya iherutse gusohoka yise’’Amabiya’

Uhujimfura Claude ureberera inyungu z’abahanzi wasangije amakuru y’uburwayi bwa Mico The Best yavuze ko afite umunaniro ukabije ku buryo yasabwe gufata umwanya uhagije akaruhuka akazongera gusubukura ibyo bikorwa namara gutora agatege. Tuyisenge Prosper yavukiye I Gikondo mu karere ka Kicukiro ariko ababyeyi bakomoka ahahoze hitwa Nyakizu. Yatangiye umuziki mu 2007.

Indirimbo yamenyekaniyeho ni’Umuzungu’’yakozwe na nyakwigendera Dr Jaques wakoreraga muri  F2K studio. Mico The Best ni umwanditsi w’indirimbo, producer akaba anakunze gusohora indirimbo zikarikoroza ku bazinenga kwigisha ibikorwa by’ishimishamubiri nubwo akunze kuvuga ko abantu bazibeshyaho bakazisobanura uko bitari.

Reba hano'Amabiya''