Rwanda Premier League 2021: As Kigali yihanangirije Kiyovu Sport naho Mukura na Gasogi United zigwa miswi

Rwanda Premier League 2021: As Kigali yihanangirije Kiyovu Sport naho Mukura na Gasogi United zigwa miswi

 Nov 2, 2021 - 15:54

Rwanda premier League yari yakomeje maze Kiyovu Sport inyagirwa na As Kigali , izindi kipe zigwa miswi.

Hari ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda Premier League aho amakipe yamanukaga mu bibuga kuma stade atandukanye.

Umukino wari utegerejwe cyane ni As Kigali yari yakiriye Kiyovu Sports.

Ni amakipe yombi asangiye isoko avomaho kuko yombi aterwa inkunga n’umujyi wa Kigali.

Ni umukino wari wabereye  kuri stade Regional Inyamirambo ku isaha ya saa 15:00.

Mbere y’umukino abantu bari bitezeko ari umukino ukomeye kuko ari As Kigali isanzwe ifite abakinnyi bakomeye bose bari bahari ndetse na Kiyovu Sports yari yuzuye kuko Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Arnord Okwi bari bemerewe gukina uyu mukino bityo hari hitezwe ibitangaza muri uyu mukino.

As Kigali yari yabanjemo  umuzamu Ntwari fiacre ba myugariro bari Denis Rukundo, Rurangwa Mossii, Lamine Moro na ishimwe Christian.

Abakinnyi bo hagati bari Niyonzima Olivier, Fabrice Mugheni , Kwizera Pierrot na Haruna Niyonzima.

Ba rutahizamu bari Shaban Hussein na Aboubakar Lawal.

Kiyovu Sports yari ifite umuzamu Kimenyi Yves. Ba myugariro bari Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert , Ngendahimana Eric na Ngandu Omar.

Abakinnyi bo hagati bari Nshimiyimana Ismael, Benedata Janvier na Bigirimana Abed.

Ba Rutahizamu bari Muzamiru Mutyaba, Emmanuel Okwi na Ishimwe Kevin.

Ni umukino watangiye utungura abantu kuko As Kigali yatangiye yotsa igitutu ikipe ya Kiyovu Sports maze ku munota wa 7  Niyonzima Haruna aba afunguye amazamu. Nta gihe kinini cyaciyemo kuko ku munota wa 9 As Kigali yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Denis Rukundo ku mupira yahawe na Haruna Niyonzima.

Kiyovu Sports yatangiye kureba ko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe ariko bakomeza kuyirusha imbaraga kuberako bahise bayitsinda igitego cya 3 ku munota wa 18 cyatsinzwe na Aboubakar Lawal maze Kiyovu Sports yose yifata mu migongo.

Kiyovu Sports yabaye nk’itaye icyizere itekerezako iri buze kwishyura mu gice cya kabiri maze igice cyambere kirangira As Kigali itsinze 4-0 bwa Kiyovu Sport.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona Kiyovu Sports itaramenya ibyayibayeho mu gice cya mbere ariko batangira gushyiramo imbaraga mu kwiharira umupira banasatira cyane.

As kigali kuko yari yamaze gutsinda ibitego byayo 3 yatangiye kugarira icungira ku mipira yatakazwaga na Kiyovu Sports maze ibibyaza umusaruro kuko ku munota wa 85 abasore bombi bari basimbuye babonye igitego cya 4 cya As kigali cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy bari binjiranye mu kibuga.

Umukino warangiye ari ibitego bya As Kigali 4-0 Kiyovu Sports.

As Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4 k’ubusa (As Kigali Instagram photo)

Indi mikino yabaga kuri uyu munsi wa kabiri.

Mukura Victory Sport 1-1 Gasogi United

Igitego cya Mukura cyatsinzwe na Tressor Muhoza 6’ naho Gasogi United yatsindiwe na Nsengiyumva Moustafa 54’

Gorilla 1-1 Marines Fc

Gorilla Fc yatsindiwe na Nizeyimana Jean Claude 68’ naho Marines yatsindiwe na Amimu 81’