Mu gihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi.
https://thechoicelive.com/kwibuka-29-bimwe-mu-byaranze-itariki-ya-11-mata-1994
Buri tariki muri iyi minsi 100, ikaba yaragiye ibamo ubwicanyi bukabije. Buri tariki muri iyi minsi, tuzagenda tureba ibyayibayeho.
None, reka turebe ibyabaye ku ya 12 Mata 1994:
- Kuri iyi tariki Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare ndetse no mu mugi wa Kigali.
- Abatutsi biciwe mu kigo iwacu ku Kabusunzu ahari ku biro bya Komini Butamwa.
- Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo barishwe barashira.
-Abatutsi bari bahungiye Rwinkwavu no kuri Kiliziya ya Kabarondo bose barishwe.
- Abatutsi bo ku Muyumbu cyane cyane abari bahungiye kwa RUTABUBURA barishwe bose.
- Muri Komini Bicumbi, Interahamwe zahiciye Abatutsi barenga 350.
- Abatutsi barenga ibihumbi 6000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya MUHASHA bishwe n'Interahamwe bafashijwe n'ingabo za Leta.
-Hishwe Abatutsi muri Gihundwe (Shangasha, Bisanganira) muri Perefegitura ya Cyangugu.
"TWIBUKE TWIYUBAKA "
