Kwibuka 29: Bimwe mu byaranze itariki ya 11 Mata 1994

Kwibuka 29: Bimwe mu byaranze itariki ya 11 Mata 1994

 Apr 11, 2023 - 03:30

Ibyaranze iyi tariki mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Mu gihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi.

Buri tariki muri iyi minsi 100, ikaba yaragiye ibamo ubwicanyi bukabije. Buri tariki muri iyi minsi, tuzagenda tureba ibyayibayeho.

None, reka turebe ibyabaye ku ya 11 Mata 1994:

-Umutwe w'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zikomoka mu gihugu cy'u Bubiligi zasize Abatutsi barenga ibihumbi 2000 bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro kandi nta bundi butabazi bari bafite.

-Abatutsi bari bahungiye muri Seminari nto ya Ndera barishwe.

- Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya EER Gahini barishwe.Ubu ni mu Karere ka Kayonza.

-Igitero cy'Interahamwe cyari kiyobowe na Burugumesitiri wa Komini Murambi Jean Baptiste Gatete bateye igitero kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 5500 bose baricwa.

-Guverinoma yiswe iy'abatabazi yimuriye icyicaro cyayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zafashe uduce tw'ingenzi harimo n'umusozi wa Rebero i Kigali.

- Hagati ya tariki 11-16 Mata 1994, Abatutsi barenga ibihumbi 3500 biciwe muri Rukumbi ndetse no mu nkengero zaho.

- Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza ya Coloneli Leonidas Rutayisire.Ingabo za FPR zabashije kurokora abagera kuri 97 kuri uwo munsi.

- Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza mu Karere ka Nyaruguru barishwe.

- Ku va tariki ya 11-15 Mata 1994, Abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri ZOKO mu Karere ka Gicumbi.

"Twibuke Twiyubaka "